Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) watangaje ko wongereyeho undi mwaka ubutumwa bw’ingabo z’Afurika zishinzwe kugarura no kubungabunga umutekano muri Somaliya, mu rwego rwo gukomeza gufasha iki gihugu guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano kimazemo imyaka myinshi.
Iki cyemezo
cyafashwe mu gihe Somaliya ikomeje guhura n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba,
by’umwihariko umutwe wa Al-Shabaab, ukomeje guhungabanya umutekano w’abaturage
n’inzego za leta. Loni ivuga ko kongera igihe cy’ubu butumwa bigamije gushyigikira
ingabo za Somaliya, kurinda abasivili no gufasha igihugu kugera ku mutekano
urambye.
Ubu butumwa
bw’Afurika, bugizwe n’ingabo zituruka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa
Afurika nka Uganda,Ethiopia,Djibouti, Kenya,
Misiri , bumaze igihe bugira uruhare rukomeye mu kurinda ibikorwaremezo
by’igihugu, gufasha mu bikorwa by’ubutabazi no gushyigikira amatora
n’imiyoborere.
Abayobozi ba
Loni bagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, ibibazo by’umutekano
bigikomeye, bityo bikaba bigikenewe ko ingabo mpuzamahanga zikomeza gufatanya
n’iza Somaliya mu guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Ku ruhande
rwa leta ya Somaliya, abayobozi bashimye iki cyemezo cya Loni, bavuga ko
kizafasha igihugu gukomeza kwiyubaka no kongera ubushobozi bw’ingabo zacyo,
kugira ngo mu gihe kiri imbere Somaliya izabashe kwicungira umutekano wayo
idakeneye ubufasha bwinshi bwo hanze.
Abasesenguzi
bavuga ko kongerwa kw’igihe cy’ubu butumwa ari ikimenyetso cy’uko umutekano wa
Somaliya ugikeneweho kwitabwaho cyane, ariko bakanasaba ko hanashyirwa imbaraga
mu iterambere, imirimo n’imibereho myiza y’abaturage, kuko ari byo shingiro
ry’umutekano urambye.
Iki cyemezo
cyafashwe mu gihe Ingabo za Somaliya, zifashijwe na AUSSOM hamwe
n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, zongereye ibikorwa byazo byo kurwanya
al-Shabaab guhera mu kwezi kwa Nyakanga. Al-Shabaab, ifitanye isano na
al-Qaïda, imaze imyaka irenga 16 itera igisirikare cya Somaliya, abayobozi ba
politike n’abasivili, cyane cyane mu majyepfo no hagati y’igihugu, ikabatera
ibitero bikomeye.