Perezida Kagame yahawe igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wa 2024

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-25 06:17:05 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, Nibwo muri Afurika y'Epfo, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yahawe igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wagaragaje impinduka ziteza imbere ubukungu kuri uyu mugabane, mu bihembo bigenerwa abayobozi mu bya politiki n’ubucuruzi bizwi nka ‘All Africa Business Leaders Awards, AABLA’.

Abategura ibi bihembo bavuze ko Perezida Kagame Paul yahawe iki gihembo ashimirwa umutima wo guteza imbere Afurika no kuba umuyobozi w’indashyikirwa kandi uharanira impinduka nziza kuri uyu mugabane nkuko IGIHE cyabyanditse dukesha iyi nkuru.

Ambasaderi Emmanuel Hategeka, uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Efpo, ni we wakiriye iki gihembo mu izina rya Perezida Kagame, abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati "Perezida Kagame yatuye iki gihembo abagabo, abagore n’urubyiruko benshi cyane, bakora ubutaruhuka mu kubuka aAfurika ikomeye kandi iteye imbere."

Yavuze kandi ko Perezida Kagame yashimiye abategura ibi bihembo, ati "Mureke dukomeze kuyoborana intego, guteza imbere guhanga ibishya, ndetse no kubera icyitegererezo abayobozi ba Afurika bazadukurikira. Dufatanyije, twakubaka Afurika itari kwihuta gusa, ahubwo Afurika ishobora kugena ahazaza hayo ndetse no kugena icyerekezo cy’Isi muri rusange."

Si ubwa mbere Perezida Kagame ahawe iki gihembo kuko no mu 2018 yagihawe.

Related Post