Umuntu wari ukuze kurusha abandi muri Amerika yitabye Imana, apfa ariye ingoma z'Abaperezida 20

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-26 15:24:11 Amakuru

Ku wa 22 Ukwakira 2024, Nibwo, mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas, humvikanye inkuru y'incamugongo y'urupfu rw'umuntu wari ukuze cyane kurusha abandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Elizabeth Francis, yitabye Imana azize izabukuru.

Nyakwigendera wishwe n’izabukuru, yabonye izuba tariki 25 Nyakanga 1909, ku ngoma ya William Howard Taft wari Perezida wa Amerika, bityo apfa abonye ubutegetsi bw’abaperezida 20 bayoboye iki gihugu cy'igihangange.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo, Blackness, Yahoo na Fox News dukesha iyi nkuru, byanditse ko nyakwigendera Elisabeth yabanaga n’umukobwa we w’imfura w’imyaka 95 n’umwuzukuru we ndetse ko asize abuzukuru batatu, abuzukuruza batanu n’ubuvivi bune.

Amafoto ya nyakwigendera ari kumwe n'umuryango we mbere yo gushiramo umwuka.


Related Post