• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo w’imyaka 38 wo mu Karere ka Rulindo, yafatanywe udupfunyika 689 tw’urumogi n’ikilo kimwe cyarimo gutunganywa ngo gishyirwe mu dupfunyika yateganyaga gucuruza ku Munsi Mukuru w’Ubunani.

Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yavuze ko yamufatiye mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rudogo, Umurenge wa Kinzuzi, mu rukerera rwo ku itariki ya 01 Mutarama 2026, nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ko uyu mugabo yari amaze iminsi aranguye urumogi rwinshi.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko uyu mugabo asanzwe azwiho gucuruza ibiyobyabwenge, cyane cyane mu Minsi Mikuru.

Umwe mu baturage wahawe izina rya Mundere yagize ati: “Uyu mugabo yari yarateguye urumogi rwinshi kuko yari azi ko ku Bunane rubona isoko cyane. Twabonaga atunganya udupfunyika twinshi, yakundaga kuba yicaye mu rutoki, kandi si ubwa mbere kuko no mu yindi Minsi Mikuru abikora atyo.”

Undi muturage wahawe izina rya Musoni Theopiste yavuze ko atari ku isoko ryo mu gace batuyemo gusa ko ahubwo uyu mugabo yagemuraga no mu bindi bice by’Igihugu.

 Yagize ati: “Twamenye ko afite abakiriya bo mu Mujyi wa Kigali. Ku Minsi Mikuru akunda kongera ingano kuko aba afite abaguzi benshi, cyane cyane urubyiruko.”

Undi muturage na we yahamije ko no kuri Noheli, uyu mugabo yagaragaye atanga urumogi mu tubari rwihishwa.

Ati: “No kuri Noheli twaramubonye agenda mu tubari atanga urumogi rwihishwa, agasohokana umuntu akamupfunda udupfunyika. Ibyo byatumye dutanga amakuru kare, kuko twari tuzi ko ku Bunane byari kurushaho kwiyongera.”

Abaturage bavuga ko nubwo bamaze igihe kirekire bamuziho iyi ngeso, yagiye yanga kuyireka, ari na yo mpamvu bishimiye ko Polisi y’u Rwanda yamufashe mbere y’uko acuruza urumogi ku Bunani rukagira ingaruka ku rubyiruko n’umutekano muri rusange.

Uyu mugabo yemeye ko urumogi yafatanwe yarucururizaga iwe mu rugo, ndetse ko yari arimo gutegura ikilo kimwe kugira ngo akigabanyemo udupfunyika two kugurisha.

Umuvugizi wa Polisi  y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Ignace Ngirabakunzi, yashimiye  abaturage ku ruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge

Yagize ati: “Uruhare rw’abaturage ni ingenzi cyane mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko aho biba biri, biteza umutekano muke n’ibindi byaha, kandi abaturage na bo baba babireba mu masibo yabo ndetse no mu tugari twabo.”

Yakomeje agira ati: “Tuributsa abaturage ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’urugomo, ubujura, uburwayi n’izindi ngaruka mbi ku muryango Nyarwanda. Turasaba buri wese gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo dukumire icyahungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.”

Uyu mugabo wafatanywe urumogi kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi, aho ategereje gushyikirizwa Urwegorw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi cyangwa ugurisha ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cy’imyaka 7 kugeza ku 10 n’ihazabu ya miliyoni 5 kugeza kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ku biyobyabwenge byoroheje, naho ku biyobyabwenge bihambaye agahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 na 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments