• Amakuru / MU-RWANDA


Imodoka itwara abagenzi (bisi) yo mu bwoko bwa Coaster yerekezaga mu Karere ka Rusizi, yagonganye n’ikamyo yikoreye amakaziye ya Fanta yerekezaga i Nyamasheke, hakomereka umushoferi w’iyo bisi ariko abo yari atwaye bose basigara ari bazima. 

Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nduba, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026. 

Nsengiyumva Jean Paul wabibonye yatangaje ko ikamyo yari itwawe n’umushoferi witwa  Ntawinga Ignace w’imyaka 41, Coaster itwawe n’uwitwa Udahemuka Dominique w’imyaka 39.

Ati: “Nari ndi muri santere y’ubucuruzi ya Kagarama byabereye, mbona Coaster  ikase ikorosi yihuta igonga igice cy’inyuma cy’ikamyo cyari cyasigaye umushoferi yakase icy’imbere. Coaster yahise ishwanyagurika igice cy’imbere cyose, umushoferi arakomereka, ajyanwa  kuvurizwa ku Kigo Nderabuzima cya Karengera.”

Mukarwego Marie Josée na we wari uhari, ati: “Twatabaye, ku bw’amahirwe dusanga nta mugenzi wagize icyo aba, abari mu ikamyo ari bazima,l n’umushoferi ntiyakomeretse cyane. Urebye uburyo impanuka yari imeze, ni amahirwe adasanzwe kuba nta wahasize ubuzima cyangwa ngo inkomere zibe nyinshi.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yahamirije Imvaho Nshya, ko ikamyo yari ipakiye akakaziye ya Fanta, iva i Karongi yerekeza i Nyamasheke ikora impanuka igeze mu Murenge wa Kirimbi. 

Ati: “Yageze mu Mudugudu wa Nduba, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, umushoferi ntiyasatira iburyo bw’umuhanda agongana na Coaster na yo umushoferi wayo atasatiriye iburyo bw’umuhanda.”

Umushoferi wa bisi yakomeretse byoroheje ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzila cya Karengera, aravurwa ahita ataha. 

SP Kayigi yakomeje agira ati: “Nta mugenzi wagize icyo aba. Abagenzi bahawe indi modoka bakomeza urugendo. Umuhanda nta kibazo wagize, ni nyabagendwa kuko n’imodoka zangiritse bidakabije.”

Yasabye abakoresha umuhanda kwirinda  kugenda nabi mu muhanda avuga ko abkoze impanuka bombi bibye ibisate bitari ibyabo bagakubitanira mu ikona. 

Yibukije abashoferi kwirinda uburangare ubwo ari bwo bwose bazirikana ko atari bo bonyine bagenda mu muhanda. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments