Imodoka itwara abagenzi (bisi) yo mu bwoko bwa Coaster yerekezaga mu Karere ka Rusizi, yagonganye n’ikamyo yikoreye amakaziye ya Fanta yerekezaga i Nyamasheke, hakomereka umushoferi w’iyo bisi ariko abo yari atwaye bose basigara ari bazima.
Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa
Nduba, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, mu
gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026.
Nsengiyumva Jean Paul wabibonye yatangaje ko ikamyo yari itwawe n’umushoferi witwa
Ntawinga Ignace w’imyaka 41, Coaster itwawe n’uwitwa Udahemuka Dominique
w’imyaka 39.
Ati: “Nari ndi muri santere y’ubucuruzi
ya Kagarama byabereye, mbona Coaster ikase ikorosi yihuta igonga igice
cy’inyuma cy’ikamyo cyari cyasigaye umushoferi yakase icy’imbere. Coaster
yahise ishwanyagurika igice cy’imbere cyose, umushoferi arakomereka, ajyanwa
kuvurizwa ku Kigo Nderabuzima cya Karengera.”
Mukarwego Marie Josée na we wari uhari,
ati: “Twatabaye, ku bw’amahirwe dusanga nta mugenzi wagize icyo aba, abari mu
ikamyo ari bazima,l n’umushoferi ntiyakomeretse cyane. Urebye uburyo impanuka
yari imeze, ni amahirwe adasanzwe kuba nta wahasize ubuzima cyangwa ngo
inkomere zibe nyinshi.”
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe
umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yahamirije Imvaho Nshya, ko ikamyo
yari ipakiye akakaziye ya Fanta, iva i Karongi yerekeza i Nyamasheke ikora
impanuka igeze mu Murenge wa Kirimbi.
Ati: “Yageze mu Mudugudu wa Nduba,
Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, umushoferi
ntiyasatira iburyo bw’umuhanda agongana na Coaster na yo umushoferi wayo
atasatiriye iburyo bw’umuhanda.”
Umushoferi wa bisi yakomeretse byoroheje
ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzila cya Karengera, aravurwa ahita ataha.
SP Kayigi yakomeje agira ati: “Nta
mugenzi wagize icyo aba. Abagenzi bahawe indi modoka bakomeza urugendo.
Umuhanda nta kibazo wagize, ni nyabagendwa kuko n’imodoka zangiritse
bidakabije.”
Yasabye abakoresha umuhanda
kwirinda kugenda nabi mu muhanda avuga ko abkoze impanuka bombi
bibye ibisate bitari ibyabo bagakubitanira mu ikona.
Yibukije abashoferi kwirinda uburangare
ubwo ari bwo bwose bazirikana ko atari bo bonyine bagenda mu muhanda.