Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026 zagabye ibitero bya drone mu mujyi wa Masisi, byicirwamo abaturage.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo
ibyo bitero byagabwe hakoreshejwe drone z’intambara.
Umujyi wa Masisi biriya bitero
byagabwemo umaze umwaka urenga ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.
Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence
Kanyuka, yatangaje ko imibare y’ibanze yerekana ko ibitero byo kuri uyu wa
Gatanu byiciwemo abaturage b’abasivile batandatu, abandi benshi barakomereka.
Amafoto Kanyuka yashyize ku rubuga rwa
X yerekana byibura imirambo y’abantu batatu bishwe, barimo umugore, umugabo
ndetse n’umwana muto.
Amashusho yashyizwe kuri urwo rubuga
kandi yerekana imwe mu nzu z’abaturage zasenywe n’ibitero by’izo drones.
Amakuru avuga kuri uyu wa Gatanu
AFC/M23 yaramutse ihanganiye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa
zirimo FARDC na Wazalendo muri Masisi, by’umwihariko mu gace ka Gasenyi
gaherereye mu bilometero bibarirwa mu ijana uvuye mu mujyi wa Goma.