• Amakuru / POLITIKI


Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026 zagabye ibitero bya drone mu mujyi wa Masisi, byicirwamo abaturage.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ibyo bitero byagabwe hakoreshejwe drone z’intambara.

Umujyi wa Masisi biriya bitero byagabwemo umaze umwaka urenga ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.

Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko imibare y’ibanze yerekana ko ibitero byo kuri uyu wa Gatanu byiciwemo abaturage b’abasivile batandatu, abandi benshi barakomereka.

Amafoto Kanyuka yashyize ku rubuga rwa X yerekana byibura imirambo y’abantu batatu bishwe, barimo umugore, umugabo ndetse n’umwana muto.

Amashusho yashyizwe kuri urwo rubuga kandi yerekana imwe mu nzu z’abaturage zasenywe n’ibitero by’izo drones.

Amakuru avuga kuri uyu wa Gatanu AFC/M23 yaramutse ihanganiye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa zirimo FARDC na Wazalendo muri Masisi, by’umwihariko mu gace ka Gasenyi gaherereye mu bilometero bibarirwa mu ijana uvuye mu mujyi wa Goma.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments