Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 2 7 Ukwakira 2024, ahagana Saa yine, Nibwo mu Mudugudu wa Bisenyi,Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, mu karere ka Rusizi, hatangiye gusakara inkuru y'umusore w'imyaka 28 ukekwaho gusambanya umwana w'imyaka 3 amushukishije igiceri cy'Ijana.
Amakuru avuga ko uyu musore witwa Hagenimana silas ukurikiranyweho ayo mahano, ngo ashobora kuba yaramusambanyije amushukishije amafaranga 100frw noneho bikimara kuba ngo ababyeyi b'umwana bihutiye kumujyana ku Bitaro bya Mibirizi, umuganga yemeza ko yasambanyijwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean pierre, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yari ari ku rutonde rw’abananiranye.
Ati”Twari dusanzwe tumufite ku rutonde rw’abasore b’ibihazi, abajura n’abanyarugomo kuko twigeze kumujyana mu kigo cy’inzererezi twamenye amakuru ko yasambanyije umwana ku cyumweru mu gitondo tariki ya 27 Ukwakira 2024.Twaramufashe tumushyikiriza RIB”.
Ukurikiranyweho gusambanya uwo mwana afungiye Kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo mu Murenge wa Gashonga.