Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tatiki ya 29 Ukwakira 2024, Nibwo mu irimbi riherereye mu Kagari ka Karambo, mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Nyarugenge, hasanzwe umusore wapfuye, bikekwa ko ari abamwishe bakaza kumumanika mu giti.
Amakuru BTN yahawe na bamwe mu baturage basanze nyakwigendera uri mu kigero kiri hagati y'imyaka 18 na 20, avuga ko batunguwe no gusanga umusore batari basanzwe bazi muri ako gace amanitse mu giti yapfuye.
Umudamu uturiye irimbi ryasanzwemo nyakwigendera, yabwiwe ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV ko kimwe n'abandi bamenye amakuru ubwo abanyeshuri batabazaga bavuga ko hari umuntu bishe noneho nabo babona guhurura bahageze basanga nibyo kandi agaragara nk'uwishwe.
Yagize ati" Mu byukuri twabimenye nyuma yo kumva abanyeshuri bari bagiye ku ishuri batabaza bavuga ko hari umuntu biciye hariya noneho natwe tuhageze dusanga koko aribyo gusa biragaragara ko yishwe ahubwo atiyahuye".
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yahamirije iby'aya makuru Bplus TV, aho yavuze ko amakuru bayamenye bahita bajya ahari umurambo, bahageze ndetse hahita hatangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera ngo hamenyekane ikihishe inyuma yarwo.
Agira ati" Nibyo koko amakuru twayamenye nyuma yuko abaturage baduhamagaye bakatubwira ko hari umusore uri mu kigero cy'imyaka 20 basanze yishwe. Imyirondoro n'amazina bye ntibiramenyekana, inzego z'umutekano zahageze hahita hatangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera ngo hamenyekane ikihishe inyuma yarwo".
CIP Gahonzire yaboneyeho gushimira cyane abaturage batanze amakuru ndetse anabasaba gukomeza gutangira ku gihe amakuru no gukorana cyane n'inzego z'umutekano.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kacyiru gukorewa isuzumwa.
Imanishimwe Pierre/Bplus TV i Kigali