• Amakuru / MU-RWANDA
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2025, Komiseri mukuru wa RCS CG Evariste Murenzi yakiriye Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR Rev. Ndayizeye Isaie ku Cyicaro Gikuru cya RCS, baganira ku Ntambwe imaze guterwa ku masezerano y’ubufatanye bagiranye mu mwaka wa 2023 ajyanye n’ivugabutumwa mu Magororero, iterambere n’imibereho myiza y’abagororwa no guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga mu magororero.

By’umwihariko baganiriye ku mushinga wo kubaka Isomero rigezweho ry’abagororwa ku Igororero rya Nyarugenge rifite agaciro ka miliyoni zisaga 237 aho ubu iyo nyubako igeze ku kigero cya 56%, mu gihe 44% by’ibikorwa bisigaye biteganyijwe kurangira bitarenze Kamena 2026.

Mu ijambo rye Rev Ndayizeye yashimiye ubuyobozi bwa RCS ku mikorere myiza bagaragaza kuko ari yo ituma ibikorwa bikubiye mu masezerano bagiranye bigenda neza. Ati “ibikorwa aho bigeze  harashimishije cyane ariko n’ubundi nta mpungenge twigeze tugira kuko tuba twizeye ko ibyo mukora mubishyiraho umutima.”

CG Murenzi yashimiye  Itorero ADEPR ku nkunga batanga mu bikorwa bifasha abagororwa kugoroka no guteza imbere imibereho myiza yabo, abizeza ko imikoranire myiza izakomeza nta makemwa.

Bashoje baganira ku bikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu mwaka utaha wa 2026, birimo kurangiza ibikorwa by’inyubako y’isomero bisigaye no kongera inyigisho z’isanamitima n’ubufasha ku bagororwa by’umwihariko ab’igitsinagore kuko bagiye bagaragaza ko batereranwa n’imiryango yabo cyane cyane abagabo babo.






Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments