• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan, uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe bajyanwa kugororerwa muri iki kigo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko dosiye ya Bahame Hassan yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 22 Ukuboza 2025.

Bahame yafashwe ku wa 16 Ukuboza 2025,  nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku makuru y’uko hari abagororerwa mu kigo cya Gitagata b’igitsinagore yizezaga gufasha mu mibereho yabo ndetse no kubahuza n’imiryango, akabakoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Iperereza kandi ryaje kugaragaza ko hari abo yahaga ibyo batagenerwa n’amategeko ku bw’inyungu ze bwite zishingiye kuri iryo shimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Kugeza Bahame akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Mu 2021 ni bwo Sheikh Bahame Hassan yagizwe Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata. Yamenyekanye cyane ubwo yayoboraga Akarere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba.

Icyo amategeko ateganya ku byaha akurikiranyweho

Itegeko rijyanye ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ku gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, riteganya ko ubihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw, ariko itarenze 2.000.000 Frw.

Iyo ishimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu itari munsi ya 2.000.000 Frw, ariko itarenze 3.000.000 Frw.

Iri tegeko rivuga kandi ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya 5.000.000Frw, ariko atarenze 10. 000.000Frw.

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi, ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments