Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo abarimo Prophet Joshua bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko iyi
dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 23 Ukuboza 2025.
Iyi dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha iregwamo
abantu batanu barimo uwitwa Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice,
Umutesi Salima Linda na Heradi Sefu Josué wiyita Prophet Joshua.
Aba bose bakurikiranweho icyaha cyo kugayisha
agaciro k’ifaranga ry’Igihugu mu gihe Prophet Joshua we akurikiranyweho
n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo we.
Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice
na Umutesi Salima Linda bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro
k’ifaranga ry’Igihugu giteganwa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo
ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Urukiko ruramutse rubahamije iki cyaha rwabahanisha
igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu
itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko itarenze miliyoni 3Frw.
Heradi Sefu Josué wiyita Prophet Joshua we
akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo kudasobanura inkomoko y’umutungo no
kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu.
Itegeko rigena ko uhamijwe icyaha cyo kudasobanura
inkomoko y’umutungo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko
kitarenze imyaka icumi n’ihazabu yikubye inshuro eshatu ariko zitarenze eshanu
z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawukuye mu buryo bwemewe
n’amategeko.