Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024, Nibwo abaturage batuye mu Mudugudu w'Ikaze, mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, batunguwe no gusanga umugabo w'imyaka 45 amanitse mu mugozi wa supaneti yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.
Amakuru yamenyekanye nyuma yuko ubwo umugore wa nyakwigendera yari avuye kurwaza nyirabukwe noneho yagera mu rugo akaza gutungurwa no gusanga umugabo we amanitse mu mugozi wa supaneti yapfuye ahita ahuruza abaturanyi.
Bamwe mu baturage barimo abaturanyi ba nyakwigendera, babwiye Bplus TV ko ashobora kuba yiyahuye kubera amakimbirane yari amaze igihe afitanye n'umugore bashakanye witwa Abayo Ernestine w'imyaka 43.
Bati" Turakeka ko ashobora kuba yiyahuye bitewe n'amakimbirane yari amazemo iminsi n'umugore we bashakanye. Ni agahinda kabimuteye",
Gusa ku rundi ruhande hakaba n'abatangarije Bplus TV ko uyu nyakwigendera atari ashobotse bitewe n'indeso zimwe na zimwe yari yaradukanye zirimo ubusinzi bukabije.
Umunyamakuru wa Bplus TV ubwo yavaga muri aka gace kagaragayemo umurambo, izengo z'umutekano zirimo na Polisi zari zigitegereje imodoka itwara umurambo wanyakwigendera.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, ku murongo wa telefoni, yahamirije iby'aya makuru Bplus TV, aho yavuze ko amakuru y'urupfu rwa nyakwindendera bayamenye ndetse ko hatangiye iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.
Yagize ati" Nibyo koko amakuru twayamenye nyuma yuko abaturage batubwiye ko hari umuntu ugaragaye yapfuye. Ntituramenya ikihishe inyuma y'urupfu rwa nyakwigendera ubwo byose bizamenyekana nyuma y'iperereza ryahise ritangira".
CIP Gahonzire yashimiye cyane abaturage batanze amakuru no gukomeza kuyatangira ku gihe.
Imanishimwe Pierre/Bplus TV i Kigali