Rwamagana: Abagore n'abakobwa babyariye iwabo bahawe imashini n'impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo yo kudoda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-01 05:32:54 Amakuru

Ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2024,Nibwo abagore n’abakobwa 38 babyariye iwabo bo mu Karere ka Rwamagana, mu mirenge ya Mwulire, Munyiginya na Gishari, bashyikirijwe impamyabumenyi n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Dorcas Consolation Family, nyuma yo gusoza amasomo y'umwuga wo kudoda bari bamaze amezi Umunani biga.


Ibi babitangarije mu muhango witabiriwe na Ambasaderi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nayo yateye inkunga iki gikorwa, Aho banawuherewemo imashini zidoda, basezeranya ubuyobozi ko bagiye kuzikoresha neza bagakura imiryango yabo mu bukene.

Kabanyana Ketsia, Umuyobozi Mukuru wa Dorcas Consolation Family, yavuze ko bari bamaze amezi Umunani bigisha aba bagore n’abakobwa bose hamwe uko ari 38. Bigishijwe kudoda bya kinyamwuga kugira ngo bibafashe mu kubahindurira ubuzima.

Yavuze kandi ko nyuma yo kubigisha banashakiwe inzu bakodesherezwa amezi atandatu, bahabwa imashini kuri buri wese n’izindi zibafasha mu kazi.

Ati “Twiteze ko bazaba urumuri aho bari kugira ngo bazane impinduka nziza aho batuye. Turashaka gukemura ikibazo cy’uko umugore wo mu cyaro amara amasaha menshi akora akazi ahemberwa. Turifuza ko babasha kunguka imyuga ibafasha mu guteza imbere ingo zabo niyo mpamvu rero turi kubafasha. Abakobwa babyaye imburagihe bo rero turashaka kubagarurira icyizere bagakora bakiteza imbere.”

Uwiduhaye Emelyze watewe inda afite imyaka 17, yatanze ubuhamya bw’uburyo yatewe inda akava mu ishuri, agatukwa, agakubitwa ku buryo amezi icyenda yashize ari mu buribwe bukomeye yakuwemo na Dorcas Consolation Family.

Ati “Uwo mwana nkimara kumubyara naramureze mu buzima bugoye agejeje amezi arindwi aba arapfuye. Hashize icyumweru kimwe Dorcas Consolation Family baba barampamagaye, naraje nkajya niga nikananira ariko ndashimira ababyeyi bo muri Dorcas bambaye hafi bakanyereka ko ubuzima bwiza bushoboka, ubu nkaba naramenye kudoda ubu nsigaye mfite amafaranga nta muhungu wakongera kunshuka.”

Mukashema Judith yavuze ko yishimiye kwigishwa kudoda kuko ngo yari umugore wirirwa mu mirimo yo mu rugo gusa.

Ati “Nirirwaga mu mirimo yo mu rugo, nta mwuga n’umwe nzi gukora ariko ubu namenye kudoda. Bigiye kumfasha kwiteza imbere ku buryo nzajya nunganira umugabo wanjye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Richard, yashimiye Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda ku nkunga bakunze gutera imishinga itandukanye yo muri aka Karere harimo nk’uburezi, ubuvuzi, kurwanya ihohoterwa n’izindi nzego nyinshi.

Yasabye abakobwa bigishijwe kudoda kutabipfusha ubusa, ahubwo bakagerageza kubibyaza umusaruro ku buryo imiryango bakomokamo itera imbere mu buryo bugaragara.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, yashimiye aba bagore ndetse n’abakobwa babyariye iwabo ku murava bagaragaje mu kwiga imyuga mu gihe cy’amezi umunani nkuko IGIHE cyabyanditse dukesha iyi nkuru.

Yabasabye guhinduka abadozi ba kinyamwuga ndetse anabasezeranya kuzagura imwe mu mashati badoda.

Ati “Mwamaze kugaragaza ko musobanukiwe na gahunda yo kwifasha kandi ni ibintu bizababera byiza imbere. Gufasha abantu bari mu byiciro bisa nk’aho byasigaye inyuma ni imwe muri gahunda yacu yo gufasha iterambere rirambye muri uru Rwanda, tuzakomeza gufasha abagore n’abakobwa kugera ku iterambere.”

Dorcas Consolation Family ni umuryango utegamiye kuri Leta ukunze gufasha abagore n’abakobwa bo mu cyaro ugamije kubahindurira ubuzima. Wibanda ku nkingi zirimo kongerera ubushobozi umugore, uburezi n’ubuzima. Kuri ubu bafite amatsinda arimo abagore barenga 600 bizigamira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishari, Emmanuel Ntwari(ubanza ibumoso) ari mu bitabiriye umuhango abanyeshuri baherewemo impamyabumenyi

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ashyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri

Gitifu Ntwari Emmanuel ashyikirizwa impano na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler