Perezida Kagame mu bakuru b'ibihugu bashimiye Donald Trump nyuma kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-06 19:31:08 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Ugushyingo 2024,Nibwo abakuru b'ibihugu bitandukanye barimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame bashimiye cyane Donald Trump watsindiye kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Paul Kagame yashimiye cyane Donald Trump wo mu ishyaka ry’Aba-Républicains nyuma yo gutsinda amatora yari ahataniyemo na  Kamala Harris maze amwizeza ubufatanye bugamije inyungu hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka iri imbere.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange bashimira Trump ku ntsinzi y’amateka yagize akaba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati "Ubutumwa bwawe busobanutse bwahoze ari uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikwiye kuba umufatanyabikorwa w’amahitamo, uhamagarira abandi kuyifatiraho urugero aho kubahatira kubona ibintu nkayo no kubaho nkayo. Ndashaka rero gukorana nawe mu nyungu rusange z’ibihugu byombi mu myaka iri imbere."

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye nawe, ni umwe mu bashimye Donald Trump ku ntsinzi yabonye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Ndashima mbikuye ku mutima Donald Trump watowe by’agateganyo ku ntsinzi ye y’amateka. Ndetse ndamwifuriza ishya n’ihirwe mu kuyobora Amerika[…] Niteguye kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’u Burundi na Amerika.”

Donald Trump wo mu ishyaka ry’Aba-Républicains yegukanye umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aba Perezida wa 47 w’iki gihugu nyuma yo kubona amajwi ya Electoral college 277, mu gihe Kamala Harris afite 224.

Nubwo amajwi akiri kubarurwa, Donald Trump yamaze kwegukana amajwi ya ‘Electoral college’ 270, asabwa kugira ngo umuntu atsinde amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika.

Trump wigeze kuyobora Amerika hagati ya 2016 na 2021, agarutse mu biro bya Perezida wa Amerika, White House nyuma y’urugamba rukomeye rwo kwiyamamaza rwatumye asimbuka urupfu inshuro ebyiri mu mezi ane ashize.

Intero ya Trump yiyamamaza ni ‘Ugusubiza Amerika icyubahiro yahoranye’, Make America Great Again. Inshuro zose yagiye yiyamamaza, yavuze ko gusubiza Amerika icyubahiro bizaca mu guhagarika kwivanga mu bibera ahandi, imbaraga zigashyirwa mu kubaka Amerika ikaba ikigega cy’Isi, Abanyamerika bakabona akazi n’ubuzima bwiza.

Trump yijeje ko akigera ku butegetsi, amasaha ya mbere azayamara ahagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine imaze imyaka itatu. Kuri we, ntabwo yumva uburyo Amerika ikwiriye gusohora miliyari z’amadolari ya buri munsi ngo irafasha Ukraine, mu gihe abaturage bayo bicira isazi mu jisho.

Ikimuraje ishinga ni ugufasha abashaka gushing inganda muri Amerika ndetse n’abasanzwe bazihafite, kugira ngo bakore ibintu byinshi kandi biciriritse abaturage bashobora kwigondera, bityo babone akazi kandi bahahe bitabagoye.

Related Post