Ku wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, Nibwo mu mudugudu wa Mugorore, Akagari ka Kibari, mu murenge wa Byumba, hagaragaye umurambo w'imwana w'umukobwa ufite imyaka 8, bikekwa ko yaba yarishwe n'umugabo bari basanzwe barebana ayingwe.
Amakuru avuga ko uwo mugabo ukekwa wo mu murenge wa Byumba yatawe muri yombi ubwo uyu nyakwigendera witwa Turayizeye Vanessa yasanzwe mu murima w’icyayi yapfuye. Ni nyuma yuko yari amaze iminsi ine ashakishwa n’ababyeyi be bakamubura, gusa baje kumusanga hafi y’urugo rw’umugabo wari waramubwiye ko niyongera kumufata amwibira amatunda azahita amwica.
Abaturage bavuga ko uwo mugabo wafashwe akekwaho kwica uwo mwana, hari igihe yigeze gufata uwo mwana yamwibye amatunda mu murima we akamufungirana yarangiza agahagamaza ababyeyi be maze arabihanangiriza ababwira ko niyongera kumufata azamwica nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’ Amajyaruguru, SP Mwiseneza Bosco, yavuze ko uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza rikomeje.