Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Ugushyingo 2024, Nibwo Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umuyobozi w’icyigo cy'amashuri cya GS Bitaba giherereye mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Muzo, akekwaho gusambanya umunyeshuri w’umuhungu w’imyaka 19 wigaga kuri icyo Kigo.
Amakuru avuga ko uyu muyobozi witwa Ntawukuriryayo Jean d’Amour, ufite imyaka 48, yafashwe nyuma yo kumara amezi atatu ataza mu kazi bitewe no guhagarikwa kubera amakosa atandukanye yagaragaweho mu kazi, ndetse anihishahisha nyuma yo gufata ku ngufu uyu mwana w’umuhungu wahise agana Isange One stop center ahabwa ubuvuzi n’ubundi bufasha.
Nyuma yagiye kuri RIB ikorera mu Karere ka Gakenke atanga ikirego, nyuma Ntawukuriryayo abimenye ko yarezwe atangira kwihishahisha, gusa kuri ubu yamaze gutabwa muri yombi nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, Niyoyita Jean Pierre yemeje aya makuru, avuga ko yatawe muri yombi koko, gusa yirinda kubivugaho byinshi kuko icyaha ngo cyakorewe mu wundi Murenge.
Yagize ati “Yari amaze amezi atatu mu gihano yari yarahawe ku bwo kugaragaza imyitwarire mibi mu kazi, bikaba bishoboka ko n’icyo cyaha cyo gusambanya umwana akekwaho yaba yaragikoze muri icyo gihe yari mu gihano.”
Yakomeje agira ati “Gusa icyo gihano nibwo yari yakirangije ariko bihurirana n’uko hari hatanzwe ikirego cy’uko yafashe uwo muhungu ku ngufu. Ubwo yabimenyaga rero ko bamureze yahise atoroka, biba ngombwa ko inzego zibishinzwe zirimo DASSO, Umurenge na RIB zimushakisha, aza gufatwa, amakuru dufite ni uko afungiwe kuri RIB Station Janja.”
Gitifu Niyoyita, yaboneyeho gusaba abari mu burezi kuba intangarugero mu kazi bakora, barangwa n’imyitwarire myiza kubo barera, asaba n’abana kujya batanga amakuru mu gihe bahotewe kugira ngo bafashwe mu buvuzi no guhabwa ubutabera.
Ukekwaho acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ikorera mu Karere ka Gakenke i Janja mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha.