Botswana: Perezida Boko yarahiriye kuyobora igihugu abizeza kubabera indahemuka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-08 17:12:45 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ugushyingo 2924, Nibwo muri sitade ya Gaborone, habereye umuhango wo kurahiza Perezida mushya w’igihugu cya Botswana, Duma Boko nyuma y’iminsi 10 yegukanye intsinzi ahigitse ishyaka rimaze imyaka 60 ku butegetsi.

Ubwo yarahiraga, Perezida Duma Boko yijeje  abanyagihugu kuzuzuza inshingano ahawe no kutazabatenguha  ndetse akababera indahemuka.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu birimo Zimbabwe, Zambiya na Namibiya ndetse n’abandi baperezida bakiriho bayoboye Botswana, abahagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu bihugu bimwe bya Afurika bagaragaje kwishimira iyi ntambwe ya Demukarasi igihugu cya Botswana cyateye.

Bimwe mu bikomeye bitegereje Perezida Boko, harimo ubukungu bw’igihugu cye no kumenya ahazaza ha Diyama nk’imwe mu mitungo Kamere igihugu cyubakiyeho.

Related Post