Kuri uyu wa Gatanu, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yatangije ku mugaragaro Inama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika, Youth Connekt Africa 2024, iteganyijwe kuba hagati ya tariki 8-10 Ugushyingo 2024, iri kubera muri Kigali Convention Centre.
Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 3000 ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Imirimo y'urubyiruko ishingiye ku guhanga ibishya’, Perezida Kagame yatanzemo ikiganiro kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu gusigasira umurage wo guteza imbere Afurika.
Ni ikiganiro yahuriyemo na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane na Rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n’uwashinze Ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung’u.
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rudakwiye gukura amasomo mu byo ruhura na byo gusa ahubwo rukwiye no kwigira ku mateka y’abandi cyangwa ibyo rubona biba hirya no hino mu bihugu byabo cyangwa ahandi.
Umukuru w'Igihugu yabibwiye abarenga 3000 bitabiriye Inama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika, Youth Connekt Africa 2024, iri kubera i Kigali hagati ya tariki 8-10 Ugushyingo 2024.
Perezida Kagame kandi yavuze ko ibibazo byatangiye ubwo yari afite imyaka 4 y’amavuko, ubwo umuryango we wajyaga kuba mu buhungiro.
Ati “Umuryango wari umeze neza muri icyo gihe ariko twahindutse impunzi mu gihugu cy’abaturanyi, icyo gihe nari mfite imyaka 4. Rero nakuze nk’impunzi nka benshi mu Banyarwanda.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko gukurira mu buhungiro n’ibibazo byagendaga bijyana na byo byatumye we n’abandi Banyarwanda bari bahuje ibibazo babasha kwiga amasomo menshi y’ubuzima.
Ati “Twakuze tunyura mu bintu byatwigishije amasomo menshi uretse kujya ku mashuri aha na hariya, ahubwo twize ibindi bintu tudashobora kwigira ku ishuri. Ibintu wigishwa n’ubuzima.”
Perezida Kagame yavuze ko uko kuba mu nkambi byatumye amenya ko ibibazo byose banyuragamo byaterwaga n’ubuyobozi bubi, ibibazo byo kuva mu Bukoloni no kujya mu Bwigenge n’ibindi byabasigiye amasomo.
Ati “Ibintu byose byari uko bitagakwiye kuba bigenda. Ayo ni amasomo twize, hari ikitaragendaga. Ariko iyo urebye ibyabaga icyo gihe mu myaka ya za 1960, hari ibiri kuba ubu, turacyafite abantu bari kunyura mu bibazo kubera politiki, imiyoborere mibi.”
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rudakwiye gukura amasomo mu byo ruhura na byo gusa ahubwo rukwiye no kwigira ku mateka y’abandi cyangwa ibyo rubona biba hirya no hino mu bihugu byabo cyangwa ahandi.
Ati “Hanyuma ukishyira muri uwo mwanya, biramutse bimbayeho, ni iki nakora mu kubirinda? Ni iki nakora ndamutse mpuye na byo mu kubyigobotora?”
Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane, yitanzeho urugero rw’urugendo rwe, aho mu gihugu cye, umwana w’umuhungu iyo amaze kumenya ubwenge, ajyanwa mu mirimo yo mu rugo irimo kwita ku nka n’andi matungo y’ababyeyi.
Yavuze ko n’ubwo biba bitoroshye ariko yabashije kwiga, bityo atumva ko kuri ubu urubyiruko rukwiye kuba rujyanwa muri iyo mirimo yo mu rugo ahubwo rugomba guhabwa ubumenyi bwo gukora akazi cyangwa kukihangira.
Ati“Ibi bintu by’urubyiruko rwacu ruri kujya mu bucuruzi kandi rukagira amahirwe y’akazi, ni ikintu cyiza kandi turagishyigikiye. Bamwe mu rubyiruko rwacu ni abahanga mu guhanga ibishya. Tugenda tubona ibintu byiza biba biturutse kuri rwo.”
Youth Connekt imaze imyaka 12 itangiye mu Rwanda aho yatangijwe na Perezida Kagame nyuma yo gusanga ari ngombwa ko urubyiruko ruhurira hamwe, rugafata ingamba ku iterambere ryarwo rubigizemo uruhare ariko hakabaho no kwigiranaho no gusangizanya ibitekerezo bishingiye ku iterambere.
Cyatangiye ari igitekerezo cy’u Rwanda muri gahunda y’Igihugu yo kwishakamo ibisubizo, ariko kuri ubu abafatanyabikorwa batandukanye basanze ari igitekerezo gikwiye kuba icya Afurika yose.
Mu nama 6 za Youth Connekt Africa Summit zimaze kuba, enye muri zo zabereye mu Rwanda mu gihe indi imwe yabereye muri Ghana naho iheruka yabereye muri Kenya.
Kugeza ubu, ibihugu 33 byo muri Afurika bimaze gufata Youth Connekt nk’uburyo bwo kwita ku rubyiruko no kuruteza imbere.
Amafoto: RBA