Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2024, Nibwo hamenyekanye inkuru y'incamugongo ibika urupfu rwa Mbonimpa Anne wari usanzwe ari umukozi w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA
Amakuru avuga ko nyakwigendera, Mbonimpa yari amaze iminsi nta kibazo afite, gusa ku munsi wo ku wa Kane w’iki cyumweru ngo yari yabwiye abo bakorana ko yumva atameze neza ubwo bari bavuye ku kazi.
Nyuma yo gutaha, uyu mugore wari ushinzwe iterambere ry’Abagore akaba yarakomerejwe birangira ajyanywe kwa muganga kuri uyu wa Gatanu aho nyuma y’amasaha make, byaje gutangazwa ko yitabye Imana.
Mbonimpa Anne, ni we wari ushinzwe guhuza ibikorwa byose by’umukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN 2024 Djibouti yatsinzemo u Rwanda igitego 1-0.
Mbere yo kuza muri Ferwafa, yari umutoza wa APR WFC yatangiye urugendo rwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Ni umubyeyi witangiye umupira w’amaguru w’Abagore mu Rwanda kuva akiri umukinnyi kugeza agiye mu butoza kuko yitabye Imana afite Licence B-CAF.
Anne yakiniye ikipe ya Ruhango, Bugesera, Remera Rukoma n’ikipe y’Igihugu. Ni we wazamuye APR WFC mu Cyiciro cya Mbere.
Nyakwigendera yitabye Imana asize umugabo n’umwana umwe.