Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w'Intebe ari mu bahawe imirimo mishya: Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-10 06:25:53 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2024, Nibwo hateranye Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Dr. Pierre Damien Habumuremyi, Amb. Zaina Nyiramatama, Amb. Dieudonne Sebashongore, bagizwe abagize Inama y’Inararibonye mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yigeze kuba Minisitiri w’Intebe, aba n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe impeta n’imidari by’Ishimwe (CHENO).

Amb. Zaina Nyiramatama yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu birimo Maroc, aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Ishinzwe abana n’indi mirimo, mu gihe Amb. Dieudonne Sebashongore yahoze ari ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Inama y’Abaminisitiri kandi yashyizeho abagize Inama y’Ubuyobozi y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) iyobowe na Israel Bimpe.

Ni nyuma y’amavugurura amaze iminsi akorwa muri RBA aho hashyizweho abayobozi bashya, basimbura abaherutse guhagarikwa mu mirimo.

Abandi bashyizwe mu nama y’Ubuyobozi ya RBA barimo Madamu Viviane Mukakizima wagizwe Visi Perezida, Madamu Solange Ayanone, Michael Butera Mgasa, Kivu Ruhorahoza, David Toovey na Madamu Anitha D. Umuhire bagizwe abagize Inama y’Ubuyobozi nkuko IGIHE cyabyanditse.

Abandi bashyizwe mu myanya harimo Dr. Claudine Uwera, Umujyanama wihariye (Senior Strategic Advisor) mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Madamu Maeva Seka Haguma, Deputy Principal Private Secretary mu biro bya Perezida wa Repubulika, Michelle Umurungi ashinzwe ishoramari (Chief Investment Officer) mu rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda.

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri



Related Post