Gasigwa Yasoni uri mu kigero cy’imyaka 45yatangiye kuburanishwa mu mizi n'Urukiko rwisumbuye rwa Huye, aho akurikiranyweho gusambanya ku ngufu umukecuru w’imyaka 63.
Uregwa ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato mu kagari ka Cyerezo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza. Ngo yagikoze ubwo yari avuye mu mu kabari yasinze noneho ahuye n’umukecuru w’imyaka 63 waruvuye gusura umuturanyi ahita amukururira mu rubingo akamusambanya aho abonye.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko kcyo gihe nyuma y’ibyo umukecuru yahise ajya kumuregera Mutwarasibo hari n’abatangabuhamya bamushinja ko bamubonye.
Ubushinjacyaha buravuga ko raporo ya muganga yagaragaje ko uyu mukecuru yasambanyijwe ndetse yarafite ibikomere mu myanya ye y’ibanga.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo Gasigwa akwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri y’amafaranga kandi iki gihano kitagomba no kugabanwa kugirango bibere abandi isomo.
Yiregura yavuze ko yemera ko yasambanyije uyu mukecuru w’imyaka 63 ariko babyumvikanye.
Yagize ati”Twari dusanganwe dusangira mu kabari turasambana nk’uko byari bisanzwe.”
Urukiko rwabajije Yasoni ngo ko avuga ko bari bumvikanye akaba amushinja ko yamusambanyije kungufu hari n’abandi babimushinja nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.
Mu gusubiza ati”Abo abantu bari kugura isambu y’uwo mukecuru noneho kuko yari yanshyizeho ngo nzamurangire umukiriya murangira undi utaribo kuko rero twari twasangiye mu kabari batubonye niko kumushyiraho igitutu ajya kundega mwumve ko yanandeze bukeye byabaye.”
Yerekanye inyandiko avuga ko ari uy’uwo mukecuru basambanye yasinyiwe imbere ya noteri irimo kwicuza kuwo mukecuru ko yamubeshyeye kubwe anashingiye kuri iyo nyandiko agasaba ko yarekurwa akava muri gereza.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Kubera kumukurubana umukecuru yazanye ibikomere ku matako azana amaraso no mu myanya ye y’ibanga”
Ubushinjacyaha buhawe ijambo ngo bugire icyo buvuga kuri iyo nyandiko bwayiteye utwatsi.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Uwo mukecuru kuvuga ko abeshyerana ntiyabivuze bari gukora iperereza, ntiyabivuze mu bushinjacyaha, ntiyabivuze mu rukiko haburanwa ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo n’ubu ntahari byibura ngo abyivugire bityo iyo nyandiko twe nk’ubushinjacyaha tubona nta gaciro ifite”
Ubushinjacyaha kuzana iyo nyandiko kwa Yasoni byafashwe nkaho ari igitutu cyashyizwe ku mukecuru kugira ngo yemeze ko yabeshye ari nabyo byatumye iyo nyandiko ikorwa.
Yasoni Gasigwa uregwa nawe ati”Njye nta mugore ngira, nta mwana ngira, none se ninjye wagiye kumushyiraho igitutu kandi mfunzwe? Ahubwo ubushinjacyaha nibwemera ko uriya mukecuru nyuma umutimanama wamukomanze akiyandikira ibaruwa avuga ko yambeshyeye kuko n’ubusanzwe ntacyo dupfa.”
Umucamanza yapfundikiye urubanza avuga ko azarusoma mu ntangiriro z'Ukuboza 2024.
Gasigwa Yasoni yatawe muri yombi umwaka ushize wa 2023 arafungwa aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo akatirwa iminsi 30 y’agateganyo arajurira nabwo biba iby’ubusa, ubu afungiye mu igororero rya Muhanga, yaburaniye mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.