Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye itsinda ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe riyobowe na Adama Dieng, Intumwa yihariye ishinzwe kurwanya Jenoside, wagiriye urugendo rw'akazi mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, binyuze ku rubuga rwabyo rwa X, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye iryo tsinda rikuriwe na Adama Dieng.
Mu butumwa Village Urugwiro yashyize ahagaragara bugira buti “Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Intumwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bijyanye no gukumira Jenoside, Adama Dieng, uri mu ruzinduko muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.”
Adam Dieng ageze mu Rwanda mu gihe haheruka gusozwa ibiganiro byo kurwanya jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibifitanye isano na byo ndetse no kwimakaza ubwiyunge, biri kubera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’Umujyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu gukumira no kurwanya jenoside, Alice Wairimu Nderitu, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz n’abandi batandukanye.
Dieng ukomoka mu gihugu cya Sénégal, yakoze imirimo itandukanye irimo guteza imbere uburenganzira bwa muntu, kurandura umuco wo kudahana, guha imbaraga inkiko, yagize uruhare mu gutangiza imiryango myinshi itegamiye kuri Leta muri Africa, yagize uruhare rufatika mu gushinga Urukiko rw’Afurika ruharanira uburenganzira bwa muntu, n’ibindi.
Yabaye Umwanditsi Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya mbere yo kuba intumwa yihariye y’Umunyamabanga wa Loni ku kurwanya Jenoside.
U Rwanda nk’igihugu cyahuye na Jenoside n’ivangura, cyiyemeje kurwanya ikintu cyose cyashobora gutera Jenoside cyangwa ikindi cyaha gikomeye nkuko IGIHE cyabyanditse.
U Rwanda kandi rwiyemeje gukomeza kurwanya ihakana rya Jenoside, gukomeza kubabarira no kurwanya ivangura aho rihereye ku isi, by’umwihariko muri Afurika.
Adama Dieng ari kumwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame