Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2024, Nibwo mu Karere ka Kicukiro mu muhanda Kicukiro Sonatube werekeza Kicukiro-Centre, habereye impanuka y'imodoka itaramenyakana, aho yagonze abagore babiri umwe muri bo ahita yitaba Imana.
Bamwe mu baturage barimo abateruye umurambo wa nyakwigendera witwa Mutuyimana Mariana, batangarije ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV ko iyi mpanuka yabereye ahantu hari hari imodoka yari yakoze impanuka mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, noneho mu gihe Abapolisi bari baje kuyireba bagiye kuhapima, batungurwa no kubona imodoka iza yihuta uri ku muvuduko mwinshi, bagerageje kuyihagarika ntiyaharara ahubwo mu gihe ikase aba aribwo igonga abo babyeyi babiri.
Bati" Imodoka yaje iri kumuvuduko ukabije noneho mu gihe igeze hano hari indi modoka yabyutse ihakorera impanuka abantu bayibonye barikanga kubera umuvuduko wayo wari ukabije, Abapolisi bagerageje kuyihagarika umushoferi afatiraho aribwo yahitaga agonga abagore babiri bari bari kuhakora amasuku, umwe muri bo ahita yitaba Imana".
Undi muturage yavuze ko umushoferi akimara gucika, abamotari bahise bamukurikira ariko bageze kuri Feruje( Feu Rouge) basanga yamaze kuharenga mu gihe bo basabwaga guhagarara babonye ntayandi mahitamo basubira inyuma.
Icyifuzo cy'aba baturage ni uko mu gihe icyo ari cyo cyose uyu mushoferi ukekwaho kuba yari yatwaye yasinze bikamuviramo kugonga hagapfamo umuntu, ni uko yabiryozwa ndetse agahanwa bikurikije amategeko ndetse n'umuryango wa nyakwigendera ugahabwa ubutabera.
Mutuyima Mariana wapfiriye muri iyi mpanuka apfuye asize abana babiri.
Inkuru irambuye ni Mukanya!!!!!
Sekanyambo Jean Damascene & Iradukunda Jeremie/BTN i Kigali