RCS yirukanye abakozi 411 barimo komiseri n'Aba Ofisiye bakuru 26

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-12 10:15:23 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2024, Nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), rwatangaje ko rwirukanye abakozi 411 barimo uwo ku rwego rwa Komiseri umwe na ba Ofisiye Bakuru 26, bazira imyitwarire mibi mu kazi, kwaka ruswa n’ibindi byaha.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RCS, rigaragaza ko ari icyemezo cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 9 Ugushyingo 2024. rigira riti “Aba bakozi birukanywe kubera imyitwarire mibi mu kazi ruswa n’ibindi byaha.”

Itangazo rikomeza rivuga ko imyanzuro yo kubirukana ijyanye n’amahame yo kwimakaza imikorere myiza ya RCS.

Abirukanywe barimo Komiseri umwe, ba Ofisiye Bakuru 26, ba Ofisiye bato 20 ba su Ofisiye n’aba Wada 364.

Muri Gicurasi 2024 inzego z’ubutabera zitangaje ko hari abacungagereza barenga 135 bari bakurikiranyweho ibyaba bitandukanye, barimo 20 bahise basubizwa mu kazi abandi bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu gihe abandi benshi basabiwe kwirukanwa burundu muri uyu mwuga.

Related Post