Umusirikare wa RDF yarasiye abasivili batanu mu kabari bahita bapfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-13 16:05:20 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024, Nibwo Igisirikare cy’u Rwanda cyataye muri yombi umusirikare witwa Sgt Minani Gervais akurikiranyweho kurasira mu kabari gaherereye mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, abasevili batanu bagapfa.

Amakuru avuga ko ubwo uyu musirikare yari amaze gufata icyo kunywa, yifuje kwishyurira nyiri akabari kuri Mobile Money, ariko undi arabyanga kuko yashakaga kwishyurwa mu ntoki.

Nyuma yo gushyamirana, ngo Sgt Minani yemerewe kujya mu kigo kugira ngo azane amafaranga, agaruka yambaye impuzankano y’igisirikare, afite n’imbunda yarashishije abaturage.

Igisirikare cy’u Rwanda cyagize kiti “Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibabajwe n’ibyago byabereye mu kabari ko mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, aho Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 akekwaho kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024.”

Cyakomeje kiti “RDF yataye muri yombi ukekwaho icyaha kandi irafata ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.”

RDF yihanganishije imiryango yaburiye abayo muri iri sanganya ndetse n’inshuti z’abishwe.

Related Post