Ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi itsinzwe na Libya , igitego 1-0 mu mukino benshi bari bafite icyizere ko Amavubi yatsinda , benshi babigereranya no kunanirwa guhirika umusinzi wari usutamye, kuko Libya yari yagaragara nkaho ariyo ntsina ngufu mu itsinda .
Ikipe y'igihugu y'uRwanda, yari yahisemo gukoresha abakinnyi batsinze Benin , amakipe yombi yaherukaga kunganya umukino waherukaga kubahuza wari wabereye muri Libya ,Celsi Armindo Alvacao na bagenzi be bakomoka muri Mozambique nibo bari bayoboye uyu mukino , ni mu gihe ikipe y'igihugu ya Libya iby'amacakuburi hagati y'intara ya Benghazi na Tripoli yari yabishyize hasi , maze bahamagara abakinnyi bo mu bice byombi , mu gihe mu minsi ishize bitabagaho .
Ikipe y'igihugu y'uRwanda yashakaga amanota, yo kongera amahirwe yo kujya mu gikombe cya Africa, yatangiye isatira cyane , ndetse ku munota wa 7 Mugisha Gilbert atera ishoti rikomeye , umuzamu wa Libya arikuramo , ku munota wa 9 Libya yagerageje uburyo bw'ishoti rikomeye ariko umupira ujya hanze ,ku munota wa 17 uRwanda rwongeye guhusha uburyo , ku mupira Bizimana Djihadi yateye uca imbere y'izamu , Amavubi yakomeje kubona uburyo imbere y'izamu ariko bakomeza kubupfusha ubusa .
Amavubi yahushije uburyo bwinshi biyakoraho
Ikipe y'igihugu ya Libya yakoze uko ishoboye iturisha umukino , uRwanda narwo rutangira kugabanya umuvuduko, ndetse amakipe yombi atangira gukina umukino wo gucungana ku jisho, ku munota wa 43 Amavubi yongeye guhusha uburyo bukomeye , kuri koroneri yatewe neza na Djihadi Bizimana, Mugisha Gilbert awushyira mu izamu bawukuramo , Mutsinzi Ange ananirwa kuwushyira mu izamu , ndetse igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ryindi.
Igice cya 2 cyatangiranye impinduka ku ruhande rw'ikipe y'igihugu y'uRwanda, Muhire Kevin asimbura Samuel Guerette , mu gihe Dushimimana Olivier bita Muzungu , yasimbuye Kwizera Jojea , ibi byafashije abasore b'uRwanda kongera imbaraga , ndetse bongera kubona uburyo bukomeye imbere y'izamu inshuro 2 ariko bwose abupfusha ubusa , ku munota wa 58 Amavubi yongeye guhusha uburyo bukomeye cyane , ku mupira Muhire Kevin yahawe na Nshuti Innocent, ariko Kevin awutera hanze ari wenyine .
Minister wa Sports Richard Nyirishema yari yumiwe
Ku munota wa 59 Amavubi yongeye kubabaza abakunzi bayo , nyuma yo kubona uburyo bwiza imbere y'izamu ariko Manzi Thiery arongera awutera hanze , muburyo benshi batasobanukiwe , ku munota wa 67 Amavubi yongeye kubona uburyo bukurikirana imbere y'izamu ariko Amavubi akomeza kwirangaraho , Amavubi gagaragazaga igihunga no gufata ibyemezo bihubutse igihe babaga bageze imbere y'izamu, ibintu byatumaga amahirwe babona bayapfusha ubusa .
Ku munota wa 85 ikipe y'igihugu ya Libya yafunguye amazamu , ku gitego cyiza cyatsinzwe na Fahed Muhammad ku makosa yakozwe na Bizimana Djihadi na Mugisha Bonheur , batakaje umupira abakinnyi ba Libya bawihererekanya neza , bageze imbere y'izamu ba myugariro bananirwa kubahagarika, Amavubi yakomeje gusatira ashaka kwishyura , gusa akomeza nubundi kwirangaraho, umukino urangira uRwanda rutsinzwe igitego 1-0.
Abafana bari baje gushyigikira Amavubi bataha bimyiza imoso
Amahirwe yo kujya mu gikombe cya Africa ku ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi , asa nayoyotse , kuko bisaba imibare ihambaye , kubona itike bizasaba ko Nigeria itsinda Benin , hanyuma Benin ikazatsindwa na Libya mu gihe uRwanda rwaba rwatsinze Nigeria , ibi si ubwambere bibaye ku ikipe y'igihugu y'uRwanda, kuko igihe cyose Amavubi ahabwa amahirwe atenguha abanyarwanda .