Karongi: Minisitiri yahumurije abaturage nyuma y'ubwegure bwa Meya w'Akarere, Visi Meya na Perezida wa Njyanama

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-16 08:23:15 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024, Nibwo Inama Njyanama y’aka Karere ka Karongi yemeje ko Umuyobozi wako, Mukase Valentine, Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ubukungu muri ako Karere, Niragire Théophile na Perezida w’Inama Njyanama, Dusingize Donatha, beguye ku nshingano zabo, ku mpamvu bavuze ko ari izabo bwite.

Amakuru y'ubu bwegure bw’aba bw'aba bayobozi bwemerejwe mu nama idasanzwe y'Inama Njyanama y’aka Karere ka Karongi yari yateranye, aho amakuru avuga ko ku kwegura kwabo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mugenzi Patrice, yabwiye RBA ko abo bayobozi banditse amabaruwa bavuga ko beguye ku giti cyabo.

Yagize ati "Nkurikije uko amabaruwa yabo nayabonye, ni uko beguye ku giti cyabo, kandi bakagaragaza ko batashoboye gushyira mu bikorwa inshingano bari bahawe, bityo rero bahitamo kuba batanze umwanya, kugira ngo nibura haboneke abandi baha serivise nziza abaturage."

Ku bijyanye n’ibyavugwaga ko hari abandi bakozi batandukanye muri ako Karere ka Karongi na bo banditse basezera ku mirimo yabo, Minisitri Mugenzi yavuze ko nta mabaruwa yabo arabona nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Yakomeje ati "Ariko abakozi b’Akarere ka Karongi bose si ko ari shyashya, kuko niba ubuyobozi bw’Akarere buvuga yuko butatanze serivise nziza, ni uko hari abandi bakozi batashoboye gushyira mu bikorwa inshingano zabo, bityo rero nabo muri abo bakozi bamwe na bamwe, nabo isuzuma rizakomeza ribe, turebe uburyo baha serivisi abaturage."

Minisitri Mugenzi yakomeje ahumuriza abaturage, ababwira ko nta byacitse, avuga ko n’iyo ubuyobozi buhindutse abaturage bakomeza guhabwa serivisi. Yaboneyeho kuvuga ko ku wa Mbere ari bwo hazatangazwa abagiye gukomeza mu nshingano mu gihe abo beguye.


Meya w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yeguye

Perezida w’Inama Njyanama, Dusingize Donatha yeguye

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ubukungu mu Karere, Niragire Théophile yeguye

Related Post