Ngoma: Uwarokotse Jenoside yishwe akaswe umutwe, umubiri we bawutaba mu kimoteri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-16 17:28:15 Amakuru

Ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024, Nibwo abagizi ba nabi bataramenyekana bishe Nduwamungu Pauline, w’imyaka 66 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yishwe n’abantu batahise bamenyekana ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024.


Amakuru y'urupfu rwa Nyakwigendera yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo nyuma y’uko bamwe mu baturanyi bamushakishije bakamubura.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ngoma, Biseruka Omar, atangaza ko ubusanzwe uyu mubyeyi yari atuye mu Mudugudu wa Akabungo, Akagari ka Rubago, Umurenge wa Rukumberi, yari asanzwe abana n’umwana muto wigaga.

Abamwishe ngo babikoze mu masaha y’amanywa hanyuma bamujugunya mu kimoteri barenzaho igitaka umutwe barawutwara, kugeza kuri uyu wa Gatandatu ukaba wari utaraboneka.

Nyuma yo kutamubona, abaturanyi bakomeje kumushakisha, babona ikimoteri kirasibye, baba ari ho bamushakira, basangamo umubiri we nkuko KigaliToday yabyanditse.

Biseruka ati “Abamwishe babikoze hagati ya saa saba na saa munani z’amanywa bamujugunya mu kimoteri mu rugo rwe bamukuraho umutwe. Aho bukereye abantu batangiye gushakisha aho yaba ari kuko bari baraye batamubonye niko kumubona bamusanga mu kimoteri yakuweho umutwe.”

Akomeza ati “Nta muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane, ababikoze rero ni ya ngengabitekerezo yo kugirira nabi uwarokotse Jenoside.”

Mu gihe iperereza rikomeje, abantu babiri bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uwo mubyeyi bari mu maboko ya RIB.

Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera kandi yagarutsweho n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukumberi, Daniel Mugabo, aho yabwiye ikinyamakuru btnrwanda.com ko iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane abamwishe.

Icyo inzego zitandukanye zihirizaho ni uko bisa nkaho abamwishe bari babigambiriye kuko yari atuye ahantu ku muhanda munini wa kaburimbo kandi hagati y’abandi bantu ibipangu byahanaga imbibi.

Related Post