Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2024, Nibwo Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Umunyarwenya w’icyamamare ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey umaze iminsi mu Rwanda.
Uyu munyarwenya amaze kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko yanyuzwe cyane no guhura na Perezida Kagame, cyane ko imbaraga no guca bugufi biri mu byo amufatiraho urugero.
Yagize ati “Twanyuzwe no kwicarana no guhura n’umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga, byambereye urugero. Ni igihamya cyo gushikama k’u Rwanda n’ibikorwa byo kubabarirana."
Uyu munyarwenya yageze mu Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2024, aho ku wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024 yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye.
Umuryango w’iki cyamamare si bwa mbere waba ugeze mu Rwanda kuko mu mwaka wa 2021, umugore we Marjorie Elaine Harvey, nawe yaje mu Rwanda maze asura ingagi zo mu Birunga mu muryango wa Muhoza nkuko KigaliToday yabyanditse dukesha iyi nkuru.
Steve Harvey usibye kuba Umunyarwenya, ni n’icyamamare kuri televiziyo muri Amerika, aho azwi cyane mu kiganiro ‘Family Feud’.