Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2024, Nibwo Ibiro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Sudani y’Epfo uri gusoza inshingano ze mu Rwanda, Simon Juach Deng.
Simon Juach Deng yari yaremejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 31 Mutarama, 2023. U Rwanda na Sudani y’Epfo ni ibihugu bifitanye umubano umaze gushinga imizi, ugashingira cyane ku mutekano, ubucuruzi n’ibindi.
Muri Gicurasi 2021, abayobozi b’ingabo z’u Rwanda na Sudani y’Epfo bahuriye i Kigali mu biganiro byibanze ku gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare by'umwihariko ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro yavuguruwe muri Sudani y’Epfo.
U Rwanda rwagize uruhare rugaragara mu gutanga amahugurwa binyuze muri Rwanda Peace Academy, hagamijwe gutegura inzego z’umutekano z’iki gihugu mu buryo burambye. Ibi byiyongeraho ko u Rwanda rusanzwe rufite ingabo muri Sudani y’Epfo ziri mu butumwa UNMISS.