Kirehe: Agahinda k'umukecuru w'imyaka 75 wicwa n'inzara akabura n'uwamuha ikiyiko cy'umuceri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-22 14:18:42 Amakuru

Umukecuru witwa Uzamukunda Marie uri mu kigero cy'imyaka 75 y'amavuko utuye mumudugudu wa Mirambi, Akagari ka Kirehe, mu Murenge wa Kirehe, Akarere ka Kirehe, aratabarizwa n'abaturage kubera ubuzima abayemo bukomeje kumugaraguza agati.

Mukecuru Uzamukunda, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa BTN TV, yavuze ko imibereho ikakaye arimo ishobora kuzamuvutsa ubuzima mu gihe ntacyo afashijwe kigaragara bitewe nuko inzara, uburwayi byose bimuhuriraho agacyenyuka yumva dore ko ntamuntu wo mu muryango we ashobora kwitabaza uretse umuhungu we babana utagira icyo amufasha usa nk'ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Yagize ati" Ntacyo mfite navuga kuko sinorohewe n'ubuzima ntihitiyemo, inzara iranyica nkayitura aka gasambi nirambikaho, ntawe ntakira kuko uwo nagatakiye n'umuhungu wanjye tubana mu nzu umeze nk'ufite icyibazo cyo mu mutwe".

Akomeza ati" Uwampa umugiraneza, na Leta ikamfasha nkareka kwirengagizwa kuko ndababaye, nk'ubu singira ubwishingizi bwo kwivuza kuko iyo ndwaye ntafite amafaranga ndaremba cyane cyangwa indwara ikikiza".
Icyifuzo cy'uyu mukecuru w'imyaka 75 nuko abagiraneza barimo na Leta bamufasha mu buryo bunyuranye kuko ubuzima arimo butamworoheye isaha n'isaha ashobora gupfa bitunguranye.

Bamwe mu baturanyi be babwiye BTN TV ko imibereho y'uyu mukecuru iteye agahinda cyane kuko ngo hari igihe yicwa n'inzara agasasa akaryama igihe ntamugiraneza wabonetse wo kumugaburira ubundi bamwe bakagira ubwoba bw'uko isaha n'isaha ashobora gupfa.

Bati" Uyu mukecuru ubona, imibereho ye iteye agahinda bitewe nuko ntamuntu afite uhohoraho wo kumugaburira. Hari igihe yirirwa mu buriri yananiwe kwegura umusaya kubera inza bigatuma tugira ubwoba bw'ukjo ashobora gupfa".

Umukozi w'Umurenge wa Kirehe ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Madame Uwariboye Speciose, ku murongo wa telefoni yabwiye BTN TV ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana bakareba icyo bamufasha doreko VUP abamo yaba iy'uburyo bwose ,imirimo yoroheje cyangwa amafaranga agenerwa abageze mu zabukuru.

Ati" Ntago twari tuzi icyo kibazo ariko ubwo tukimenye tugiye kugikurikirana ndetse turebe icyo tumufasha dore ko atari ari mu basanzwe bafashwa yaba mu buryo ubwo aribwo bwose burimo VUP ndetse n'izindi nkunga".

Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

Uyu mukecuru hagize uwifuza kuvugana nawe cyangwa kumufasha, yakwifashisha umurongo wa telefoni w'umuturage baturanye ndetse uba mu nzego zibanze(ubaruye kuri Mukagihana Mariya ni 0780225584)

Gatera Alphonse/BTN TV i Kirehe

Related Post