• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo wo mu Karere ka Rwamagana, arashinja umugore we uyobora ishuri ribanza rya Duha riri mu Murenge wa Musha ko yamufatiye muri lodge ari kumwe n’umushoferi w’imodoka y’akarere ka Rwamagana bikekwa ko bari bari gusambana, akavuga ko nta butabera yahawe.

Uyu mugabo witwa Ngirabega Augustin wo mu Kagari ka Sibagiro, mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba, avuga ko yashakanye n’uriya mugore mu mwaka wa 2013, babanye neza amakimbirane aza kubaho, guhera aho umushoferi utwara imodoka y’akarere ka Rwamagana atangiye kumuteretera umugore kandi barasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko.

Yagize ati:"Aho amenyaniye n’umushoferi utwara imodoka y’akarere ka Rwamagana hatangira impinduka mu rugo, umugore agenda agaragaza kunsuzugura, kutanyubaha anyereka ko ntacyo nkivuze byose bitewe n’uburaya."

Yakomeje avuga ko ku wa Gatandatu, tariki ya 03 Mutarama 2026, uriya mushoferi w’Akarere ka Rwamagana yafatanwe n’uriya muyobozi w’ishuri ribanza rya Duha "bikekwa ko bari gusambana" maze Polisi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) babasanga muri lodge bajya kubafungira kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange, mu Karere ka Kayonza.

Ati:"Haje Komanda wa Polisi wa sitasiyo ya Mukarange, ndetse n’umugenzacyaha tujya muri lodge barimo babasaba gufungura babanza no kubyanga, gusa nyuma barafungura twinjira mu cyumba barimo dusanga amashuka yatewe hejuru!"

Uwo mugore utaratandukana n’umugabo we mu buryo bw’amategeko, bivugwa ko umugabo we yamucunze igihe, kera kabaye amufatira mu cyuho maze abo mu muryango w’umugore baramwegera ngo bamuhe amafaranga, afunguze umugore we undi arabyanga.

Gusa byaje kumutungura umugore we n’uriya mushoferi utwara imodoka y’Akarere ka Rwamagana bafunguwe, akavuga ko nta butabera yahawe.

Yagize ati:"Natunguwe ndetse mbabazwa n’uko natanze ikirego mu gihe nari ntumwe icyemeza ko twasezeranye, ndetse n’abatangabuhamya ariko bahita bafungurwa ngiye kubijyana."

Inkuru ya Flash FM&TV ivuga ko umugore wa Ngirabega, uyobora ishuri ribanza rya Duha, umushoferi utwara imodoka y’Akarere ka Rwamagana na RIB nta n'umwe wabashije kuboneka ngo agire icyo avuga kuri icyo kibazo.

Gusa, amakuru avuga ko uriya muyobozi w’ishuri ribanza rya Duha nta mwana yabyaranye n’umugabo we Ngirabega
Augustin bashakanye muri 2013.

Icyo itegeko rivuga ku cyaha cy'ubusambanyi (guca inyuma uwo mwashyingiranywe)

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, ryasohotse mu igazeti ya leta yo ku wa Kane, tariki ya 27 Nzeri, ingingo yaryo 136 yerekeye ubusambanyi, uko buhanwa n’uko bukurikiranwa, ivuga ko umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1). Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko.

Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we. Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.

Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo.

Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga akanasobanura impamvu. Iyo umucamanza yemeye ukwisubiraho k’uwahemukiwe, kureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no kuwakoranye icyaha n’uregwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments