Bamwe mu baturage batuye mu midugudu ya Gisasa na Waruraza yo mu Kagari ka Ngara, mu Murenge wa Ngara, Akarere ka Gasabo, bararira ayo kwarika kubera umwanda utaboroheye uturuka ku biherera inuma y'amazu no mu bihuru.
Ni ikibazo bivugwa cyatangaiye gukomerera ubwo ubuyobozi bw'inzego zibanze bufashe umwanzuro wo gusenya bumwe mu bwiherero bw'amwe mu mazu arimo ay'ubucuruzi.
Abaganiriye na BTN TV, bavuze ko batewe ubwoba cyane n'ingaruka zirimo indwa zituruka ku mwanda uharangwa kubera ko hari ababura amahitamo yo kwifashisha ubundi butasenywe bagahitamo kwituma no kwiherera mu bihuro bityo bigakurura amasazi nayo ahita yerekeza mu mazu, mu bikoresho byu mwihariko ibyo mu gikoni.
Bati" Twebwe ntitworohewe n'umwanda pe!, Abaturage babura ho kwiherera iyo bashaka kwihagarika no gukora ibikomeye cyane cyane nk'aba banywi bo mu tubari".
Aba baturage ntibahwema kugaragaza ko intandaro y'uyu mwanda ikomoka ku bayobozi bo mu nzego za ruswa bokamwe n'umuco wo kurya ruswa bitewe nuko hari igihe usanga bitunira ku batabahaye amafaranga ngo bemererwe ku baka mu gihe abayatanze babyemererwa kandi ugsanga ubwubatswe ntaho butandukaniye n'ubwasenywe.
Gusa ku rundi ruhande, ubuyobozi bw'Umujyi wa KIgali, butangaza ko ubwiherero ari ingenzi kuri buri wese byu mwihariko iyo ari bwiza ndetse ko hari igihe usanga abaturage baka ibyangobwa byo kubwubaka bakabuhinduramo amazu akodeshwa kandi bari batse icyangombwa ku murenge kibemerera ku bwubaka kubwo kwirinda ingaruka zuko ayo mazu yubakwa mu buryo bw'amanegeka yahitana ubuzima bw'abatari bake, ubuyobozi bugahitamo kuyasenya nkuko BTN TV yabitangarijwe ku murongo wa telefoni n'Umukozi w'Umujyi wa Kigali ushinzwe itumanaho n'uburezi.
Yagize ati" Mu byukuri ntawakwirengagiza ko ubwiherero ari ingenzi kuri buri umwe kuko burafasha cyane byu mwihariko iyo bukoze neza bityo rero sinakwemeranya ko busenywa kubwo ikimenyanye ahubwo hari igihe usanga hari abaka ibyangombwa byo kubwubaka bakabuhinduramo amazu manini yo gukodeswa bigatuma asenywa".
Ingaruka zo kutagira ubwiherero zihangayikishije benshi barimo Abanyarwanda
Ku wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, Nibwo u Rwanda n’Isi muri rusange bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwiherero. Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, cyagarukaga ku isuku n’isukura, Mukamunana Alphonsine, impuguke ishinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije muri Minisiteri y’Ubuzima, yagaragaje ko kuba hari umubare munini w’abaturage batagira ubwiherero bitera ingaruka nyinshi.
Ikibazo cyo kutagira ubwiherero, ni ikibazo kigaruka hirya no hino kuko abarenga miliyari 3,6 ku Isi, ntabwo bafite ubwiherero, kandi miliyoni 419 muri bo bakaba bituma ku gasozi mu gihe mu Rwanda imibare igaragaza ko abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa noneho 18% ntibagira ubwiherero bwujuje ibyangomba harimo ababuhuriraho ndetse na 1% batabufite namba bameze cyangwa wagereranya ko bituma ku gasozi.
Raporo yatangajwe n’ibarura rusange rya Gatanu muri 2022, ry’abaturage n’imiturire, ryagaragaje ko mu Rwanda abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa, mu Mujyi wa Kigali, 44% by’ingo usanga ubwiherero abantu benshi babuhuriyeho.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru
Ndahiro Valens Pappy/BTN TV i Kigali