Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwohereje mu Bushinjacyaha dosiye y’abantu bane bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umu-frère Benoit Hategekimana, wayoboraga ishuri rya EP Autonome de Butare, riherereye mu Karere ka Huye.
Ku wa 02 Nzeri 2025, ni bwo Frère Hategekimana Benoit yitabye Imana. Aho RIB imenyeye amakuru hakozwe iperereza, ubu hakaba harafunzwe abantu bane.
Abafunzwe harimo aba-frère babiri bakoranaga na nyakwigendera Benoit, ndetse n’abandi bari bafite aho bahuriye n’iri shuri.
Amakuru avuga ko dosiye yabo yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa Kane, tariki ya 18 Ukuboza, 2025 ndetse kuri ubu bose bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma, mu Karere ka Huye.
Iperereza ryagaragaje ko mu ijoro ryo ku wa 01 Nzeri, rishyira ku wa 02 Nzeri 2025, aba bose hamwe na nyakwigendera bagiye kwiyakiririra kuri umwe muri bo, bahava Saa Saba z’ijoro ariko frère Benoit arembye kuko atabashaga kwigenza.
Umwe mu ba frère bagenzi be yamujyanye aho babaga aramuryamisha kandi yarabonaga arembye.
Ku itariki ya 02 Nzeri 2025, Saa Cyenda nibwo Frère Benoit yajyanywe kwa muganga mu Bitaro bya Kaminuza bya CHUB, umuganga wamwakiriye akaba yemeza ko bahamugejeje yamaze gupfa.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha bakurikiranyweho
Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga. Ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 244 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko ahanishwa, igifungo kuva k’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu iri hagati ya 300.000Frw na 500.000Frw.
Banakurikiranyweho icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, giteganywa n’ingingo ya 245 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze itatu n’ihazabu iri hagati ya 500.000Frw na miliyoni 1Frw.
Like This Post? Related Posts