Munyakazi Sadate wayoboye Rayon sports yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-23 11:02:42 Ubukungu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2024, Nibwo Munyakazi Sadate wigeze kuyobora ikipe ya Rayon sports, yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi (ICAR), ubwo habaga inteko Rusange yanatorewemo komite nshya igiye kubayobora mu myaka itatu iri imbere.

Munyakazi Sadate ubwo yatorerwaga, yiyemeje gukorera ubuvugizi ibigo bito ndetse no kubaka ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu bakora uyu mwuga ndetse anashimira komite icyuye igihe kuko yakoze akazi kenshi karimo kugeza iri huriro(ICAR) kuri byinshi birimo gukora ubuvugizi kugira ngo amategeko avugururwe.


Munyakazi avuga ko abakora umwuga w’ubwubatsi mu Rwanda biharira 54% by’ingengo y’imari y’igihugu bityo ko bagomba kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Ati “Tugomba kurebera hamwe ngo iyo 54% y’ingengo y’imari, isigara mu benegihugu nk’Abanyarwanda ingana gute? Mu byo duteganya rero harimo gukomeza gukora ubuvugizi ku buryo ibikorwa bisigara mu banyamuryango, bikaduteza imbere nk’Abanyarwanda.

“Ibyo bizutuma ibigo bito bizamuka ndetse n’ibikomeye birusheho. Ibyo kandi bizakomeza ubukungu bw’igihugu bushingiye ku bikorera cyane cyane abakora umwuga wo kubaka. Ni ugusenga Imana kugira ngo igihe nk’iki mu myaka itatu iri imbere muzabe muduha amashyi mutaduha induru.”

Abagize komite nshya ni Munyakazi Sadate wasimbuye Dr. Nsengumuremyi Alexis, akazakorana n'umwunguriza we Rukundo Fidèle, Umunyamabanga akaba Murwanashyaka Nelson mu gihe Bugingo Fred ari Umubitsi nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

ICAR ni ihuriro ribarizwa mu rugaga rw’abikorera (PSF), rigahuza abakora imirimo y’ubwubatsi mu rwego rwo kuwuteza imbere no gukemura imbogamizi ziwugaragaramo.


Related Post