Guverinoma
ya Uganda iri mu biganiro na Aliko Dangote, umwe mu bashoramari bakomeye muri
Afurika akaba n’umwe mu batunze agatubutse kuri uyu mugabane, ku mahirwe
y’ubufatanye mu rwego rwa peteroli n’inganda zitunganya umutungo kamere.
Ibi biganiro
byabaye nyuma y’uko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ahuye na Aliko
Dangote ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, bakaganira ku mahirwe
y’ishoramari mu nzego zirimo ingufu, peteroli, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye
y’agaciro.
Mu byo
baganiriyeho harimo amahirwe yo gushora imari mu ruganda rukora ifumbire
mvaruganda, hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere umutekano
w’ibiribwa mu karere.
Museveni
kandi yagaragarije Dangote aho Uganda igeze mu mushinga wo kubaka uruganda
rutunganya peteroli, ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya ingunguru za
peteroli 60.000 ku munsi.
Uru ruganda
rurimo gutezwa imbere ku bufatanye hagati y’ikigo cya Leta cya Uganda National
Oil Company (UNOC) na Alpha MBM Investments yo muri Leta Zunze Ubumwe
z’Abarabu.
Ibiganiro
bya Museveni na Dangote bikurikiye uruzinduko intumwa za Guverinoma ya Uganda
zagiriye mu nganda za Dangote i Lagos muri Nigeria, tariki ya 14 Ugushyingo
2026.
Izo ntumwa
zari ziyobowe na Minisitiri w’Ingufu n’Iterambere ry’Amabuye y’Agaciro, Monica
Musenero, hamwe na Minisitiri wa Leta ushinzwe abikorera n’ishoramari, Aminah
Mukalazi.
Zaganiriye
na Dangote ku buryo yakorana na Uganda mu mishinga yo gutunganya peteroli,
gukora ifumbire mvaruganda, gutunganya amabuye ya fosifate no guteza imbere
inganda zikora umunyu.
Uganda
yifuza gukorana na Dangote kubera ubunararibonye afite mu kubaka no gucunga
inganda nini, kugira ngo ifashe iki gihugu kongera agaciro ku mutungo kamere
gifite aho kuwohereza hanze utatunganyijwe.
Ibi biganiro
bije mu gihe ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bikomeje gushaka uburyo
byagabanya gutumiza ibikomoka kuri peteroli n’ifumbire bivuye hanze, ahubwo
bikabyikorera mu karere.
Dangote
asanzwe afite ibikorwa bikomeye mu bijyanye no gutunganya peteroli, gukora
ifumbire mvaruganda, sima n’izindi nganda muri Afurika.
Nubwo
ibiganiro hagati ya Uganda na Dangote bikomeje, kugeza ubu nta masezerano
y’ishoramari cyangwa amafaranga yemejwe ko azashorwa muri iyi mishinga byari
byatangajwe nyuma y’inama ye na Perezida Museveni.