Ikigo cya
Mobile Money Rwanda Limited (MMRL), gitanga serivisi z’imari hifashishijwe
ikoranabuhanga zizwi nka MoMo, cyatangaje ko cyashyizeho abanyamuryango bane
bashya mu Nama y’Ubutegetsi, barimo Nikiwe Tanga, Dr. Monique Nsanzabaganwa,
Monzer Ali na Jean Philbert Nsengimana.
Izi
nshingano zatangajwe ku mugaragaro mu cyumweru gishize, zikaba zigaragaza
intambwe nshya ikigo gikomeje gutera mu kunoza imiyoborere, guteza imbere
udushya, kwagura serivisi z’imari zigera kuri bose no gukomeza iterambere
rirambye ry’ubucuruzi bwacyo.
Aba
banyamuryango bashya bafite ubunararibonye mu nzego zitandukanye zirimo
serivisi z’imari, politiki y’ubukungu, itumanaho, amategeko, imiyoborere
n'ikoranabuhanga. Ubumenyi n'ubunararibonye bazanye biteganyijwe ko bizafasha
MMRL kurushaho kunoza imikorere no gushyira mu bikorwa ingamba zayo
z’iterambere.
Mu gihe
ikigo kiyobowe na Shivon Byamukama, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, iyi Nama
izakomeza kugenzura no gutanga umurongo ngenderwaho mu bikorwa by’ikigo, mu
gihe gikomeje intego yo kugira uruhare mu guhindura no guteza imbere serivisi
z’imari z’ikoranabuhanga mu Rwanda.
Abanyamuryango
bane bashya mu Nama y’Ubutegetsi
1. Nikiwe
Tanga
Nikiwe Tanga
ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe iby’amategeko muri MTN Group Fintech. Afite ubunararibonye
bw’imyaka isaga 20 mu bijyanye n’itumanaho, amategeko, ikoranabuhanga mu
by’imari no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi.
Yemerewe
gukora umwuga w’amategeko mu Rukiko Rukuru rwa Afurika y’Epfo. Afite
impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko (LLB) yakuye muri
Kaminuza ya Fort Hare, ndetse n’iya gatatu mu bijyanye n’imicungire y’ubucuruzi
(MBA) yakuye muri Henley Business School Africa, ifitanye isano na Kaminuza ya
Reading.
Mu kazi ke,
yagize uruhare mu gushyiraho ingamba z’amategeko zifasha ibigo, guteza imbere
ubufatanye mu bucuruzi no gutangiza ibikorwa bishya by’ikoranabuhanga mu
by’imari, cyane cyane mu bikorwa byambukiranya imipaka y’ibihugu.
Ubumenyi
afite mu bijyanye n’amategeko, imiyoborere n’iterambere rya serivisi z’imari
z’ikoranabuhanga buzafasha MMRL gukomeza kwagura ibikorwa no kunoza imiyoborere
yayo.
2. Dr.
Monique Nsanzabaganwa
Dr. Monique
Nsanzabaganwa ni umuhanga mu bukungu akaba n’umuyobozi ufite ubunararibonye
bw’imyaka isaga 25 mu bijyanye na politiki y’ubukungu, ivugurura ry’imikorere
y’ubukungu, kugenzura urwego rw’imari, kwihuza kw’ibihugu byo mu karere no
guteza imbere serivisi z’imari zigera kuri bose.
Kugeza ubu
ni Umuyobozi Mukuru wa Africa Strategic Investment Alliance (AfSIA). Mbere
yabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC).
Mu zindi
nshingano yagiyeho harimo kuba Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda
kuva mu 2011 kugeza mu 2021, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ndetse na
Minisitiri wa Leta ushinzwe igenamigambi ry’ubukungu.
Mu gihe yari
muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr. Nsanzabaganwa yagize uruhare rukomeye mu
gushyiraho amabwiriza n’imikorere byafashije ibigo by’itumanaho kwinjira mu
rwego rwo gutanga serivisi zo kwishyurana no gukoresha ikoranabuhanga mu
by’imari. Ibyo byagize uruhare mu kwagura serivisi z’imari zigera ku baturage
benshi mu Rwanda no mu karere.
Afite
impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) n’iya gatatu mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya
Stellenbosch muri Afurika y’Epfo. Iyo kaminuza yanamuhaye impamyabumenyi
y’icyubahiro mu bijyanye n’ubucuruzi.
Ubumenyi bwe
mu bukungu, kugenzura urwego rw’imari no guteza imbere serivisi z’imari zirimo
n’abatari basanzwe bazigeraho, buzafasha MMRL mu ntego yayo yo kugeza serivisi
z’imari z’ikoranabuhanga ku Banyarwanda benshi.
3. Monzer
Ali
Monzer Ali
ni Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwandacell PLC. Afite ubunararibonye bw’imyaka isaga
24 mu rwego rw’itumanaho, muri yo 22 akaba yarayimaze akorera mu itsinda rya
MTN.
Mu kazi ke,
yagize uruhare mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri Afurika,
guhanga udushya, kunoza ibikorwa remezo by’itumanaho no gushyigikira gahunda
zigamije kugeza serivisi z’itumanaho ku bantu benshi.
Mbere yo
kugirwa Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, yayoboye MTN South Sudan, aho yayoboye
ikigo mu bihe byari bigoye mu mikorere y’ubucuruzi, ariko kigakomeza kwiyongera
mu musaruro no kunoza uburyo abakiriya bahabwa serivisi.
Yabaye kandi
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’amakuru (CTIO) muri MTN Uganda, aho
yayoboye gahunda zitandukanye zo kuvugurura ikoranabuhanga n’imikorere y’ikigo,
zikaza no guhabwa ibihembo n’ishimwe mu rwego rw’itumanaho.
Ubumenyi bwe
mu buyobozi, ikoranabuhanga no guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga zigera
kuri bose buzafasha MMRL kwihutisha udushya, kwagura serivisi z’imari no
kongera agaciro ihereza abakiriya bayo.
4. Jean
Philbert Nsengimana
Jean
Philbert Nsengimana ni Umuyobozi Mukuru wa Dynamik Africa, akaba na Perezida wa
Africa HealthTech Summit na Africa Digital Health Networks.
Agira inama
ibigo mpuzamahanga, iby’abikorera n’imiryango itandukanye ku buryo
ikoranabuhanga, amakuru n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence)
byakoreshwa mu guteza imbere Afurika.
Mbere yabaye
Umujyanama Mukuru mu bijyanye n’ubuzima bwifashisha ikoranabuhanga muri Africa
CDC, aho yayoboye ishyirwaho no gutangira gushyira mu bikorwa ingamba z’uyu
muryango zo guhindura imikorere y’ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu Rwanda,
yabaye Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu gihe cy’imyaka itandatu.
Muri izo nshingano yagize uruhare mu gutangiza Smart Africa Alliance na
YouthConnekt Africa, gahunda zagize uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga no
kongerera urubyiruko ubushobozi muri Afurika.
Afite
impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu buyobozi bwa Leta (Master
of Public Administration) yakuye muri Harvard Kennedy School, impamyabumenyi ya
Global MBA mu ikoranabuhanga mu itumanaho yakuye muri SP Jain School of Global
Management, ndetse n’impamyabumenyi mu bijyanye na Software Engineering na
Computer Science yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ubumenyi bwe
mu bijyanye na politiki y’ikoranabuhanga, guhanga udushya no gukoresha
ikoranabuhanga mu iterambere buzafasha MMRL kunoza ingamba zayo no kwagura
serivisi z’imari z’ikoranabuhanga.
Perezida
w’Inama y’Ubutegetsi ya Mobile Money Rwanda Limited, Shivon Byamukama, yavuze
ko gushyiraho aba banyamuryango ari ikimenyetso cy’ubushake bw’ikigo bwo kugira
Inama y’Ubutegetsi ikomeye, ihuriwemo n’abantu bafite ubumenyi butandukanye
kandi bafite icyerekezo cy’ahazaza.
Yagize ati:
“Gushyiraho Nikiwe Tanga, Dr. Monique Nsanzabaganwa, Monzer Ali na Jean
Philbert Nsengimana bigaragaza ubushake bwacu bwo kubaka Inama y’Ubutegetsi
ikomeye, ifite ubumenyi butandukanye kandi ireba kure. Ubumenyi bwabo
n’ubunararibonye mu buyobozi bizongera imbaraga mu gushyiraho icyerekezo cyacu
no kunoza imiyoborere. Twese hamwe turifuza gushyigikira Mobile Money Rwanda
Limited mu cyiciro gishya cy’iterambere, guhanga udushya no kugeza serivisi
z’imari kuri bose, mu gihe dukomeza guha agaciro abakiriya n’abafatanyabikorwa
bacu.”
Umuyobozi
Mukuru wa Mobile Money Rwanda Limited, Chantal Kagame, na we yashimye aba
bayobozi bashya, avuga ko ubunararibonye bwabo buje mu gihe ikigo gikomeje
kwagura serivisi no guhanga udushya mu rwego rw’imari.
Yagize ati:
“Twishimiye kwakira Nikiwe Tanga, Dr. Monique Nsanzabaganwa, Monzer Ali na Jean
Philbert Nsengimana mu Nama y’Ubutegetsi ya Mobile Money Rwanda Limited.
Ubumenyi bwabo butandukanye, ubunararibonye mu buyobozi ndetse n’ubushake
bahuriyeho bwo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga na serivisi z’imari
zigera kuri bose bije mu gihe cy’ingenzi mu rugendo rwacu.
“Mu gihe
dukomeje guhanga udushya no kwagura uburyo abantu bageraho serivisi z’imari
z’ikoranabuhanga, inama n’ubuyobozi bwabo bizagira uruhare rukomeye mu kunoza
imiyoborere, gushyiraho icyerekezo cy’iterambere no gufungura andi mahirwe y’iterambere
rirambye. Twese hamwe turifuza kubaka urwego rukomeye kandi rwimakaza serivisi
z’imari z’ikoranabuhanga, rushoboza abantu ku giti cyabo, ibigo by’ubucuruzi
n’abaturage muri rusange gutera imbere mu Rwanda.”
Ishyirwaho
ry’aba banyamuryango bane bashya mu Nama y’Ubutegetsi rije mu gihe Mobile Money
Rwanda Limited ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere serivisi z’imari
z’ikoranabuhanga, kongera udushya no kugeza serivisi ku bantu benshi.
Iki kigo
gitanga serivisi zitandukanye zirimo kohereza no kwakira amafaranga, kwishyura
ibicuruzwa na serivisi ndetse n’ibindi bikorwa by’imari bikorerwa kuri
telefoni.
Biteganyijwe
ko ubunararibonye bw’aba banyamuryango bashya, bufatanyije n’ubw’abandi bagize
Inama y’Ubutegetsi, buzafasha ikigo gukomeza kunoza imiyoborere, kwagura
serivisi, kongera amahirwe yo kubona serivisi z’imari no guhanga udushya.
Mobile Money
Rwanda Limited ivuga ko izi mpinduka zizayifasha gukomeza kuba ikigo kirangwa
n’imiyoborere myiza, guhanga udushya no gushyira imbere inyungu z’abakiriya,
abafatanyabikorwa n’abandi bose bafitanye isano n’ibikorwa byacyo.
Iyi ni imwe mu ntambwe ikigo giteganya gukomeza gutera mu kugira uruhare mu iterambere ry’urwego rw’imari y’ikoranabuhanga no guhindura ejo hazaza h’uru rwego mu Rwanda.