Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bifatanyije na Tito Rutaremera mu Isabukuru ye y'imyaka 80

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-24 09:06:07 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bifatanyije na Tito Rutaremera n’umuryango we mu kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 80 amaze avutse.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, ku rubuga rwayo rwa X, byahamije iby'aya makuru, aho byanditse biti" Kuri uyu mugoroba i Kigali, Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame, bifatanyije na Tito Rutaremera n’umuryango we mu kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 80 amaze avutse".

Tito Rutaremara ni umugabo wagize uruhare runini mu mateka y’u Rwanda, aho ari umwe mu bamaze igihe kirekire muri politiki yarwo. Azwi cyane kubera uruhare rwe mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’umusanzu ukomeye yagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mirimo y’ubuyobozi yakoze, harimo kuba umwe mu bari bagize Inteko y’Inzibacyuho hagati ya 1994 na 2000, umwanya yavuyemo ajya kuyobora Komisiyo yari ishinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko kuva mu 2000 kugera mu 2003 nkuko IGIHE cyabyanditse.

Yabaye kandi Umuvunyi Mukuru wa mbere mu mateka y’u Rwanda, umwanya yariho hagati ya 2003 na 2011. Muri izo nshingano, yagize uruhare rufatika mu gukangurira abaturage n’inzego z’ubuyobozi kurwanya ruswa no kwimakaza imiyoborere myiza.

Mu 2011, Rutaremara yabaye Umusenateri mbere yo guhabwa inshingano zo kuyobora Urwego rw’Inama Ngwishwanama mu 2019.

Rutaremara kandi azwiho kuba umunyabwenge w’imitekerereze n’inyigisho zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, akaba n’umwe mu bakunze kuvuga ku mateka n’imigambi RPF-Inkotanyi yagenderagaho mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.