Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024, Nibwo u Rwanda rwashyikirije intumwa z’u Buhinde umuturage wabwo witwa Salman Khan ukekwaho ibyaha by’iterabwoba, bivugwa ko yakoreye mu gihugu cye, agahungira ubutabera mu Rwanda
Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, Siboyintore Jean Bosco, yagaragaje ko Salman Khan yatawe muri yombi nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma y’u Buhinde binyuze muri INTERPOL kubera ibyaha akurikinyweho bikekwa ko yabikoreye mu Buhinde agahungira mu Rwanda.
Ati “U Buhinde bwatanze ubusabe bugaragaza ko Salman Khan akekwaho ibyaha by’iterabwoba ko ashakishwa, hari n’abandi bafungiwe mu gihugu cyabo ariko we yagerageje gucikira mu Rwanda.”
Ku wa 29 Ukwakira 2024, u Buhinde bwoherereje u Rwanda ubusabe bw’uko rwakohereza Salman Khan wafashwe ku wa 9 Nzeri 2024, busuzumwa na Minisiteri y’Ubutabera.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yemeje ubwo busabe bw’u Buhinde ku wa 12 Ugushyingo 2024 anatanga uruhushya rw’uko ukekwa yoherezwayo.
Umushinjacyaha Siboyintore yagaragaje ko nubwo u Rwanda n’u Buhinde, bidasanzwe bifitanye amasezerano yo guhanahana abanyabyaha, ariko mu mategeko y’u Rwanda abigenga harimo ingingo y’uko mu gihe hari igihugu gisabye umunyacyaha uri mu Rwanda, ibihugu bigirana amasezerano y’ubwumvikane kikamuhabwa nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ati “Twavuga ko nubwo u Rwanda n’u Buhinde ari ibihugu bidafitanye amasezerano yo guhanahana abanyabyaha ariko twebwe itegeko ryacu rigena ibirebana no guhanahana abanyabyaha, harimo ingingo ivuga ko iyo hari igihugu gisabye umunyacyaha uri mu Rwanda ko n’iyo tudafitanye amasezerano dushobora kuyakorana y’ubwumvikane ko na Leta y’u Rwanda nigisaba umunyacyaha izamuhabwa.”
Yakomeje agaragaza ko mu Rwanda atari ahantu ho gushakira ubuhungiro ku bakekwaho ibyaha.
Ati “Ntabwo ari ahantu h’ubwihisho, ntabwo ari igihugu wazamo warakoze ibyaha hirya no hino ngo uze kwihisha mu Rwanda.”
Yashimangiye ko u Rwanda rwohereje mu Buhinde Salman Khan wari waragiye kurushakamo ubwihisho nk’uko narwo hari ibindi bihugu birubikorera by’umwihariko ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera y’u Buhinde, yashimye uko ubufatanye bw’u Rwanda bwashyizwe mu bikorwa nubwo nta masezerano yo guhanahana abanyabyaha ibihugu byombi bifitanye.
Yagaragaje ko mu bihe biri imbere bishobora kugirana amasezerano.