Rulindo: Ikirombe cyagwiriye abantu 7 batatu bahita bapfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-27 14:42:04 Amakuru

Ku wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2024, Nibwo ikirombe  gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyamyumba, mu Murenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo, cyagwiriye abantu Barindwi batatu muri bahita bitaba Imana.

Amakuru avuga ko ibi byago byabaye ku isaha ya saa Kumi n’imwe z’umugoroba nkuko BWIZA dukesha iyi nkuru yabisobanuriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masoro, Kabayiza Alcade,Gitifu w’Umurenge wa Masoro.

Yagize ati:" Nibyo koko ejo abantu 7 bitwikiriye imvura nyinshi yagwaga, bajya mu mukoki gucukura gasegereti mu buryo butemewe, kubera ko ubutaka bwari bwasomye, kirabaridukira. Twaratabaye, 4 bakurwamo ari bazima, abandi 3 bakurwamo bitabye Imana, abakomeretse bagejejwe kwa Muganga kuri centre de sante ya Masoro baravurwa, muri bo 3 batashye, hasigayeyo umwe."

Si gake muri uyu murenge wa Masoro humvikana inkuru z’abantu bakunze gupfira mu birombe baba bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro.

Related Post