Umuyobozi wa Polisi ya Gambia yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-03 09:56:13 Amakuru

Kuri uyu wa mbere tariki 2 Ukuboza 2024, Nibwo ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye  yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia, Gen Seedy Muctar Touray n’itsinda ayoboye mu ruzinduko bagirira mu Rwanda ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi

Mu biganiro bagiranye, IGP Namuhoranye yavuze ko ubucuti n’imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Gambia ari intambwe ishimishije kandi ko uru ruzinduko bagirira mu Rwanda ari andi mahirwe ku mpande zombi yo kunoza umubano no kwagura ubufatanye.

Yagize ati “Hari icyizere ko iyi nama izafungura imiryango myinshi y’ubufatanye, ifashe no mu guharura inzira nziza yo gukomeza kungurana ubumenyi, gusangira ubunararibonye no gushyiraho ingamba z’ubufatanye bukomeye. Gufatanyiriza hamwe, bizadufasha gushakira ibisubizo bikwiye ibibazo by’umutekano bigenda bihindura isura uko Isi irushaho gutera imbere.”

“Mu gihe dutangiye iyi ntambwe nshya y’ubufatanye, intego yacu igomba kwibanda ku kubaka imbaraga n’ubushobozi bikenewe kugira ngo duhangane n’ibibazo by’umutekano rusange mu bihugu byacu byombi.”

IGP Namuhoranye yasobanuye ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba gushyira hamwe imbaraga no gutegura ingamba nziza zo kugera ku ntego ihuriweho, hatezwa imbere ubufatanye no guharanira icyerekezo kimwe, ashimira ubuyobozi bw’ibihugu byombi bwashyizeho umurunga w’ubucuti ubu bufatanye buzubakiraho.

Gen Touray mu ijambo rye, yavuze ko igihugu cye kiri mu rugendo rwo kuvugurura inzego z’umutekano zirimo na Polisi ya Gambia (GPF) abereye umuyobozi, bityo ko ari amahirwe yo kubaka ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano zo hirya no hino ku Isi zirimo na Polisi y’u Rwanda.

Yagaragaje ko bishimiye cyane kubona no kungukira byinshi ku bijyanye n’ibyo u Rwanda rwagezeho, ashimira ubuyobozi bw’igihugu by’umwihariko bwatumye Polisi y’u Rwanda ibasha kwiyubaka no kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.



Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia, Gen Seedy Muctar Touray ari mu ruzinduko rw'akazi mu rwanda





Amafoto: RNP

Related Post