Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagize Mukantaganzwa Domitilla Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, asimbuye kuri uyu mwanya Dr. Faustin Ntezilyayo, mu gihe Hitiyaremye Alphonse yagizwe Visi Perezida w’urwo rukiko.
Mukantaganzwa Domitilla afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro n’ububanyi n’amahanga yakuye mu kigo cy’ubushakashatsi bw’amahoro n’ububanyi n’amahanga (Institute of Peace Studies and International Relations (HIPSIR) yakuye muri kaminuza ya Hekima muri Kenya, akaba yarakurikiranye isomo ry’amategeko mu kigo cy’amategeko n’iterambere (Institute of Legal Practice and Development (ILPD) ahabona impamyabumenyi y’amategeko by’umwuga.
Ku bijyanye n’imirimo yakoze, Mukantaganzwa yinjiye mu mirimo y’igihugu mu 1987 nka ’Assistant Burgomastre’ wa Komine ya Nyarugenge mbere yo kwinjira muri Minisiteri y’Ubuhinzi nk’umukozi ushinzwe kwiyandikisha (registration officer).
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ishinzwe imibereho myiza n’umurimo mbere gato yo kwinjira mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.
Mukantaganzwa ni umwe mu bari bagize komisiyo ishinzwe amategeko n’itegeko nshinga, yateguye Itegeko Nshinga rya 2003.
Mu Ukwakira 2003, yagizwe yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca kugeza mu 2012.
Kuwa 4 Ukuboza 2019 yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko.
Kuri ubu Mukantaganzwa ni umwe mubagize akanama nkemurampaka k’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Ku rundi ruhande, Hitiyaremye Alphonse wagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Mukamulisa Marie-Thérèse, yari asanzwe ari umucanza mu Rukiko rw’Ikirenga, akaba yarakoze imirimo itandukanye muri Leta kuva mu 1996.
Kuva mu 1996-1997 yakoze muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, nk’ushinzwe itumanaho, inyandiko n’umujyanama mu by’amategeko, mu 1998 yabaye Umujyanama wa Minisitiri w’Ubutabera, mu 1999 yabaye umukozi ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri iyo Minisiteri.
Kuva mu 2000 kugeza 2004 yabaye Umushinjacyaha wa Repubulika, kuva mu 2004 kugeza 2006 yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha, kuva mu 2006 kugeza 2013 yabaye Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, nyuma yabaye umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire n’umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga kugeza ubu.
Hitiyaremye afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mategeko mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Kiev, yakoze n’amahugurwa atandukanye mpuzamahanga mu bijyanye n’amategeko.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154, iteganya ko Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Mukantaganzwa Domitila yakoze imirimo itandukanye
Hitiyaremye Alphonse wagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga