• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB),  rwahumurije abaturage bavuga ko bashyizwe mu byiciro byo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bidahuye n’ubushobozi bwabo, ibamenyesha ko hashyizweho uburyo bwo gukosora amakuru igihe hagaragaye kwibeshya.

Ibi byasobanuwe n’Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba Mituweli muri RSSB, Deogratias Ntigurirwa, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio ku wa Gatatu tariki ya 04 Werurwe 2026, aho yasobanuraga ibyakozwe mu ivugururwa rya Mituweli.

Ntigurirwa yavuze ko bidashoboka ko ibyiciro bishyirwamo abaturage bakabyishimira ku rugero rwa 100%, kuko hashobora kubamo amakosa make. 

Yavuze ko abaturage bafite uburenganzira bwo gusuzuma amakuru y’ingo zabo, basanga hari aho bitari byo bagasaba ko bikosorwa kugira ngo bishyirwe ku rwego ruhuye n’ubushobozi bwabo.

Yagize ati: “Ntabwo twavuga ko ibyiciro byashyizweho bitunganye neza 100%. Hari aho hashobora kubamo kwibeshya, ariko hashyizweho uburyo umuturage ushaka gukosoza amakuru y’urugo rwe yabikora kugira ngo yishyure amafaranga ajyanye n’ubushobozi bwe.”

Yakomeje ashishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, agaragaza ko ubuzima ari ishingiro ry’iterambere ry’ibindi byose umuntu yifuza kugeraho.

Ku ruhande Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Emmy Ntwari Sibomana, ushinzwe Sisiteme y’Imibereho muri iyi Minisiteri, yavuze ko gahunda yo gukosora amakuru yashyizwe mu byiciro bibiri.

Icya mbere ni ugusaba abaturage kubanza kugenzura amakuru y’ingo zabo binyuze kuri telefoni bakanda *195#, kugira ngo babanze barebe niba amakuru yabo ari yo mbere yo gusaba kuyakosora.

Yavuze kandi ko mu Nteko z’abaturage zizakurikiraho bazamenyeshwa neza aho bajya gukosoza amakuru yabo ndetse n’ibyangombwa bazitwaza, cyane cyane mu nzego z’ibanze.

Hateganyijwe ibihano ku muntu utitabira Mituweli

Itegeko No 03/2015 ryo ku wa 13 Werurwe 2015, rigena ko umuntu wese utitabira ubwisungane mu kwivuza kandi atari mu cyiciro cy’abatishoboye bafashwa na Leta ashobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya 5,000 Frw na 10,000 Frw.

Naho ushishikariza abandi kutitabira Mituweli ashobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya 50,000 Frw na 200,000 Frw.

Abaturage basabwa kudategereza ibihano, ahubwo bakabanza gusuzuma niba bari mu cyiciro gikwiye cyo kwishyura Mituweli, bakishyura hakiri kare kuko ubuzima bwiza ari bwo shingiro ry’iterambere.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments