• Amakuru / POLITIKI
Komisiyo y’amatora muri Namibia yamaze gutangaza ko Netumbo Nandi-Ndaitwah ubarizwa mu ishyaka "SWAPO" riri ku butegetsi muri Namibia atsinze amatora y’umukuru w’igihugu ku majwi 57,31%, akurikirwa na Panduleni Itula, wabonye amajwi 25,50%.

Aya matora yarangiye, ntiyigeze akorwa uko byari biteganyijwe bitewe n'ibibazo tekinike ndetse n’ibura ry’ibikoresho byabaye muri iki gihugu, kuko yatangiye kuwa wa Gatatu w’icyumweru gishize tariki 27 kugeza tariki 30 Ugushyingo 2024 mu gihe byari biteganyijwe ko akorwa umunsi umwe.

Nandi-Ndaitwah, w’imyaka 72 nyuma yo gutangazwa ko ariwe watsinze amatora, yavuze ko igihugu cye cyatoye neza. Ati "Igihugu cya Namibia cyatoreye amahoro n’umutekano."

Umukandida Panduleni Itula we ntiyemera ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora kuko avuga ko ariwe uri kw’isonga mu kugira amajwi menshi agakurikirwa n’ishyaka riri ku butegetsi.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments