Rwanda Revenue Authority WVC yatsinze Police WVC , amaseti 3-2 ikomeza gushimangira kudatsindwa, mu gice cya mbere cya shampiyona .
Ikipe ya ya Rwanda Revenue Authority y'abagore , yatsinze ikipe ya Police WVC , mu mukino wari ugoranye cyane , umukino wagombaga gutanga ikipe iyobora urutonde rwa shampiyona, mbere yuko igice cya mbere cya shampiyona ya volleyball, gishyirwaho akadomo.
Wari umukino utoroshye ku mpande zombi
Amakipe yombi yagiye guhura nta nimwe iratsindwa , ndetse bagimbaga kwishakamo iyobora shampiyona bidasubirwaho, RRA niyo yatsinze iseti ya mbere ku manota 26-24, ikipe ya Police WVC yahise igaruka mu mukino itsinda amanota 31-29, RRA yahise itwara iseti ya 3 ku manota 27-25, maze Police WVC nayo itwara iya 4 , ku manota 25-23, mu gihe RRA yatwaye iya 5 ku manota 15-12.
Rwanda Revenue Authority yahise iyobora shampiyona bidasubirwaho