Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye Inama ya 22 ya Doha Forum yakiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, igamije kwigira hamwe uburyo bwo guhanga udushya mu guteza imbere imibereho y’abatuye Isi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka irashingira ku buryo bwo guhanga ibisubizo bishya mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi, birimo ibijyanye n’umutekano, uburinganire ndetse n’iterambere rirambye.
Perezida Kagame aragira uruhare mu kiganiro kigaruka ku ruhare rw’u Bushinwa mu iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, cyiswe ’China’s Role in a Rising Global South: Redefining the Future World Order.’ Ni ikiganiro cyateguwe na ’Doha Forum’ na ’Center for China and Globalization.’
Mu bandi bari bugire uruhare muri icyo kiganiro harimo Perezida mushya wa Namibia, Nangolo Mbumba, Minisitiri w’Intebe w’Ikirwa cya Barbados, Mia Amor Mottley, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Honduras, Dr. Eduardo Enrique Garcia na Perezida wa Center for China and Globalization, Dr. Henry Wang.
Inama ya Doha igamije guteza imbere ibiganiro bijyanye n’uburyo bwo gushyiraho ingamba z’iterambere mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, byose bigamije iterambere ry’abayituye.
Inama y’uyu mwaka yitabiriwe n’abandi bayobozi ba Guverinoma ku rwego rw’Isi, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abayobozi b’ibigo byigenga, imiryango itari iya leta n’abandi bafata ingamba ku rwego mpuzamahanga.