Nyuma yo kugirwa umusifuzi mpuzamahanga, Nsabimana Celestin yahawe gukiranura AS Kigali na Rayon Sports, mugihe Nizeyimana Is'haq , yahawe gusifura umukino wa APR FC na Mukura VS&L.
Umunsi wa 13 wa shampiyona , amakipe arahatana mu mpera z'icyumweru, uyu munsi hazaba harimo imikino ikomeye , nkuwa AS Kigali izakiramo Rayon Sports , zombi ziri mu bihe byiza , APR FC iri mu rugamba rwo gushaka uko yakwisubiza umwanya wa mbere , izaba yakira Mukura VS&L , umukino nawo utoroshye .
Ishyirahamwe ry'abasifuzi mu Rwanda, ryamaze gutangaza abasifuzi bazayobora iyo mikino yose , aho imikino imwe yahawe abasifuzi mpuzamahanga , mu gihe indi yahawe basanzwe .
UKO ABASIFUZI BAZASIFURA UMUNSI WA 13 WA SHAMPIYONA
Abasifuzi b'umunsi wa 13 wa Shampiyona
Umukino yasifuriye Rayon Sports na Etincelles umwaka ushize yatashye acungiwe umutekano bikomeye