Icyizere cya Muhadjiri mu ikipe y'igihugu cyongeye kuraza amasinde

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-12-12 11:49:46 Imikino

Niyonzima Olivier Sefu,  Bizimana Yannick , Benedata Janvier na Emery bayisenge , bongeye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu , mu gihe abarimo Habimana Yves wa Rutsiro na Harerimana Abdalaziz wa Gasogi United bahamagawe bwa mbere.

Ikipe y'igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 31, bagiye kwitwgura imikino 2 ya Sudan Y'EPFO, mu gushaka itike w'imikino ya nyuma ya CHAN , izaba muri Gashyantare umwaka utaha , bamwe mubahamagawe , barimo Niyonzima Olivier Sefu wa Rayon Sports wari umaze igihe adakina kubera umubyibuho, Emery bayisenge utagiraga ikipe, gusa ubu akaba amaze iminsi muri Gasogi United.


Niyonzima Olivier Sefu yongeye kugaruka mu ikipe y'igihugu Amavubi 

Si abo gusa bataherukaga mu ikipe y'igihugu , kuko na Benedata Janvier wa AS Kigali yaramaze imyaka myinshi adahamagarwa, abandi bataherukaga harimo nka Mugisha Didier , Bizimana Yannick ,Ntirushwa Aiame na Buregeya Prince , hari kandi abaje bwa mbere mu ikipe y'igihugu nka Usabimana Olivier wa Marine FC,  Habimana Yves wa Rutsiro FC ,Harerimana Abdalaziz wa Gasogi United.

Muhadjiri Hakizimana ni umwe mubari bitezwe guhamagarwa , nyuma yuko byagiye bigaragara ko ikibazo gituma aahamagarwa agifitanye n'umudage Torsten Frank Spitler utoza Amavubi,  gusa no kuri iyi nshuro uyu mutoza adahari ntabwo yahamagawe , wakwibaza niba ari uko yari amaze igihe afite ikibazo cy'imvune , nubwo yari yaramaze kugaruka mu kibuga , cyangwa abatoza bahari nabo babyumva kimwe na Torsten .


Nyuma y'igenda rya Torsten Muhadjir yari yizeye guhamagarwa ariko ntibyakunze 

Amavubi azasura Sudan Y'EPFO taliki 22 Ukuboza , mu gihe bazayakira taliki 28 Ukuboza mu mukino wo kwishyura,  uRwanda rushobora guhabwa itike yo gukina imikino ya CHAN,  nyuma yuko Kenya ishobora kuyamburwa, ikindi ni uko akarere ka Cecefa gashobora  kongerwa indi tike imwe , nyuma yuko ibihugu nka Misiri , Libya na Tunisia byikuye muri iyi mikino .


Abakinnyi bahamagawe kwitegura umukino wa Sudan Y'EPFO 

Related Post