Kirehe: Uwarokotse Jenoside yandikiwe urwandiko rumuteguza kwicwa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-17 10:38:18 Amakuru

Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024, Nibwo Umukecuru warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi wo mu Mudugudu w'Umutuzo, Akagari ka Bisagara, mu Murenge wa Mushikiri, Akarere ka Kirehe, yabyutse asanga yandikiwe urwandiko rumuteguza kwicwa.

Mu kiganiro yagiranye na BTN TV, Uyu mukecuru witwa Mukasine Immacule w'imyaka 85 y'amavuko, yavuze ko ubwo ku wa Gatandatu yari abyutse agiye hanze, yatunguwe no gusanga munsi y'urugi ibaruwa yandikishijwe ikaramu y'umutuku imuteguza kwicwa.

Yagize ati" Mu gitondo narabyutse nsanga banyujije munsi y'urugi ibaruwa yandikishijwe ikaramu y'umutuku ivuga ko ngomba kwicwa n'abo nagenzeho nkabafungisha ariko yanditse mu izina rya Harerimana ndetse na nimero ye ya telefoni".

Akomeza ati" Iyi baruwa yanditswe nyuma yuko ntewe ubwoba kenshi n'uwitwa Harerimana wafunzwe nyuma yo guhamwa n'icyaha cya Jenoside Yakorewe Abatutsi yakoze yica abo mu muryango wanjye barimo abana bane, umutware wanjye ndetse na Data bukwe na Mabukwe. Harerimana yarafunguwe ntiyarekera kuko yakunze kuntoteza anziza ko yafunzwe, bakunze gutera amabuye hejuru y'inzu mbamo".

Uyu Mukasine ntahwema kugaragaza ko ubuzima bwe buri mukaga kubera abakomeje kumutoteza bityo agasaba ubuyobozi gukomeza kumuba hafi ndetse ko anatewe impungenge z'umwana yabyaye nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Umukobwa we ukorera mu Karere ka Rwamagana, nawe yabwiye BTN TV ati" Uwamwiciye yarafunzwe aza gufungurwa akajya akomeza kumutera ibikomere no kumubwira amagambo akakaye inzego zabimenya zikamufunga yavamo bigakomeza gutyo kugeza ubu hakaba handitswe iyi baruwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, ku murongo wa telefoni, yatangarije umunyamakuru wa BTN TV ko iyo baruwa bayibonye ndetse ko babiri bakekwaho kuyandika batawe muri yombi ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB. Ati" Nibyo koko iyo baruwa twarayibonye, babiri bakekwaho kuyandika batawe muri yombi, RIB yabyinjiyemo hari gukorwa iperereza kandi uwayandikiwe aratekanye ararinzwe".


Mukasine Makurata ahangayikishijwe n'abakomeje kumutera ubwoba

Amwe mu magambo yanditswe muri iyo baruwa:

Iyi baruwa yandikishijwe ikaramu y’umutuku, ikubiyemo amagambo agamije gutera ubwoba Mukasine Makurata, uwayanditse yifashishije amazina ya Harerimana ikindi nuko hari aho agaragaza ko uwo yandikiye ngo yihaye ibintu byo kubagendaho no kubafungisha ariko ko yiteguye kumugirira nabi.

Igira iti “Ibintu mwihaye byo kujya mudufungisha buri munsi, uko mubona iyi karamu iri gusa(umutuku) namwe ni ko muzasa. Ibyo mwihaye ngo muri abacikacumu ntabwo bikirya. Ndagira ngo nkubwize ukuri njyewe Harerimana ibyo wakoreye Papa nanjye nzabikwishyura kuko akebo kajya iwa mugarura.”

Uwanditse iyo baruwa, yakomeje avuga ko nubwo yafungwa nta kizamubuza gushyira umugambi we mubisha mu bikorwa ngo keretse gusa bamurashe.

Asoza agira ati “Nsoje nkubwira ko ibyo wasomye byose nta kizahinduka nkiri muzima njyewe Harerimana.”

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na we aherutse kwamagana ubwicanyi bumaze iminsi bugaragara hirya no hino mu gihugu, bukorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo, bugahagarara burundu.


Gatera Alphonse/BTN TV i Kirehe

Related Post