• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Duduzile Zuma, umukobwa wa Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, ari gukorwaho iperereza nyuma y’uko imiryango y’abantu bo muri Afurika y’Epfo na Botswana ivuze ko yagize uruhare mu kohereza abasore bajyanywe mu Burusiya, bakaza no gushyirwa ku rugamba mu ntambara icyo gihugu gihanganyemo na Ukraine.

Amakuru yemejwe n’imiryango yabo, hamwe n’ubutumwa bwa WhatsApp Ikinyamakuru Bloomberg cyabonye, ashimangira ko Duduzile yaba yarabwiye urubyiruko ko bagiye kwitabira amahugurwa yo kurinda ishyaka rya uMkhonto weSizwe Party (MKP), riyoborwa na Jacob Zuma. Nyamara bagezeyo basanga basinya amasezerano yo kwinjira mu gisirikare cy’u Burusiya, banditse mu rurimi batumva.

Amafoto yerekana abasore barenga 20 bagera mu Burusiya, bakerekanwa mbere badafite impuzankano, nyuma bagaragara bambaye imyambaro ya gisirikare. Nubwo Duduzile yizezaga imiryango yabo ko batazajyanwa ku mirongo y’intambara, bamwe mu basore boherereje imiryango ubutumwa bubabwira ko bari “gupakirwa ibikoresho kugira ngo boherezwe mu gace k’intambara.”

Guhera mu kwezi kwa Kanama, imiryango yabo ntikibona amakuru yabo, bituma Guverinoma ya Afurika y’Epfo itangiza iperereza ryihariye. Uyu mugambi wo gushora urubyiruko mu ntambara wiyongera ku kibazo cy’ubukene n’ubushomeri bituma benshi bemera amakuru abashuka ko bagiye kubona akazi cyangwa amahugurwa mu mahanga.

Raporo z’itangazamakuru ry’imbere muri Afurika y’Epfo zigaragaza ko Jacob Zuma ubwe yandikiye Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya amusaba gutabara abasore 18 b’Abanyafurika y’Epfo bashutswe bagasinya amasezerano y’igisirikare cya Pskov, hafi y’igihugu cya Estonia.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, nawe aherutse gutangaza ko Abanyafurika barenga 1,400 baturuka mu bihugu 36 bari kurwana ku ruhande rw’u Burusiya, hatabariwemo abari basanzwe batuye mu Burusiya mbere y’intambara.

Kugeza magingo aya, Duduzile Zuma ntiyigeze kugira icyo atangaza kuri ibi birego, ndetse n’ishyaka MKP, Guverinoma ya Afurika y’Epfo n’iy’u Burusiya ntacyo ziravuga ku by’uko urubyiruko rwo muri Afurika rujyanwa ku rugamba n'u Burusiya.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments